Kwamamaza

Abaminisitiri bane banenzwe guseta ibirenge mu gukemura ibibazo by’ubushomeri mu rubyiruko

Yanditswe kuya 4-08-2016 saa 00:06' na Jean Baptiste Nshimiyimana


Inzego zifite aho zihurira n’ubuzima bw’urubyiruko zari zitegerejweho kugaragaza bimwe mu byakozwe bidasanzwe, ingamba n’imibare yabyo mu gushakirwa imibereho myiza n’iterambere hagabanywa ubushomeri ariko abadepite bumijwe na raporo bahawe ikubiyemo ibyabaye amateka.

Gahunda zinyuranye zigaruka ku mahirwe Leta yashyizeho zifasha urubyiruko kubona imirimo cyangwa kuyihanga, nizo zihariye ibiganiro byatanzwe n’abayobozi ba za Minisiteri zifite urubyiruko mu nshingano.

Izo Minisiteri zirimo iy’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga; iy’Abakozi ba Leta n’Umurimo, iy’Uburezi ndetse n’iy’Ubucuruzi n’Inganda n’ibindi bigo birufite mu nshingano.

Uko byumvikanaga, ibiganiro byari byabihiye bidasanzwe intumwa za rubanda zagezwagaho ibisa n’amateka [ibintu basanzwe bazi] kandi izi Minisiteri zarashyize hamwe ngo zishake uburyo buhamye ibibazo byugarije urubyiruko byakemuka.

Kuva bigitangira, imvugo y’Abadepite yari “Simbona ubudasa (itandukaniro) bwayo n’izo batugejejeho ubushize.”

Ibi biganiro byahuje izi mpande mu kurebera hamwe uko urubyiruko rw’u Rwanda rwatera imbere mu gihe ari rwo gice kinini cy’abenegihugu.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye, yasobanuye ko gahunda ya ‘Kora Wigire’ (NEP) ‘mu myaka ibiri ishyizweho, imaze guha ubumenyi abantu bagera ku 10.699 barimo abahugurwa hagati y’amezi atatu n’atandatu aho bigishwa imyuga nko kudoda, kubaza, gukanika n’ibindi.

Icyakora ngo abanyarwanda bamaze gufashwa na Kora Wigire (NEP) muri porogaramu zayo zose basaga ibihumbi 67.

Mu bibazo by’Abadepite byamaze igihe kirenga isaha, bose banenze bimwe mu byo Minisitiri Uwizeye Judith, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba; uw’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, uw’Uburezi, Dr Papias Malimba ndetse bagarutseho kubera kutagaragaza ingamba zihamye.

Depite Veneranda Nyirahirwa yahise yibaza ku byo Minisitiri Uwizeye yari amaze kuvuga agira ati “Ufashe aho tuvuga ko abashomeri bari 2% ukababarira ku baturage miliyoni 1.5, usanga abashomeri ari ibihumbi 210. Iyo urebye iyi gahunda ya kora wigire kuva 2014 kugera 2016, hahuguwe abantu batagera ku bihumbi 20. Ni ukuvuga ko batageze kuri 1/10 cy’abantu bafite ubushomeri.”

“Abahuguwe sinzi neza niba barabonye imirimo, ariko niyo baba barayibonye ugereranyije n’abakagombye kubona imirimo mu myaka itatu ni bake cyane, ukibaza rero ngo izi gahunda zirimo zirasubiza ikibazo cy’imirimo mu rubyiruko? Niba zisubiza ikibazo cy’umurimo mu rubyiruko, zirimo zirabikora ku rugero twakagombye kuba tubikoraho? Aho niho nagize ikibazo kuko urasanga dushyiramo ingufu ariko ari agatonyanga mu nyanja.”

Minisitiri Jean Philbert Nsengimana na we wagarutse ku bana bajyanwa Iwawa yagize ati “Mu kigo cya Iwawa habamo urubyiruko rugera ku bihumbi bitatu, rwigishwa imyuga itandukanye irufasha kugira ngo ruze rufite amahirwe ku isoko ry’umurimo.”

Depite Nyinawase Jeanne d’Arc yaboneyeho kubaza niba aba bana bagira ubakurikirana kuko hari amafaraga menshi abagendaho.

Ati “Urubyiruko watweretse ruri Iwawa ni ibihumbi bitatu. Ariko harangije urubyiruko rwinshi rwize imyuga. Nagira ngo nkubaze, aba bantu ubu muzi uko bameze? Biteje imbere? Ese bahawe ibikoresho by’ibanze? Ubu bamaze kugera he, imibereho yabo imaze guhinduka, bimeze gute? Iwawa ndumva hamaze gusohoka urubyiruko rwinshi rwize imyuga kandi bagiye bashorwamo imbaraga nyinshi mu buryo butandukanye kugira ngo biteze imbere. Ndagira ngo Minisitiri atubwire uko ubuzima bwabo buhagaze.”

Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana

Mu gisubizo cya Minisitiri Nsengimana nta gishya yagaragaje kuko yemeza ko “uvuyeyo yaragororotse aza akitabwaho nk’urundi rubyiruko rusanzwe.”

Gahunda zavugwaga n’aba ba minisitiri zasaga n’izivuga ibihabanye n’ibyo abadepite basanga mu bice bagiye bageramo.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda François Kanimba yagize ati “Hari ikibazo gikomeye cy’urubyiruko rutaratangira, ariko rukeneye gufashwa ngo rushobore guhanga umurimo, hari rwose n’ababivuze kandi ibyo bavuze ni ukuri, kwizera ko amabanki y’ubucuruzi ariyo azabakemurira ibibazo harimo kwibeshya cyane, kuko mu nshingano zayo ntabwo birimo.”

Nyinawase yongeye guhita afatira ku byo Kanimba yavuze agaragaza impungenge ku rubyiruko rujyana imishinga mu bigo by’imari ikajugunywa kandi barafashijwe na BDF mu kuyiga, bakongera kwakwa izindi ngwate.

Ati “Kuri gahunda ya BDF, hari urubyiruko rukora imishinga ariya 25% y’ingwate ntibayabone, hakaba n’abandi bayabona bakabishingira 75%. Nagira ngo mbaze ko usanga imishinga yabo itemerwa, bayigeza mu ma banki ahubwo ugasanga barabaka izindi ngwate kandi byitwa ko BDF ibishingira? Nagira ngo numve niba iki kibazo mukizi. Ese mujya muganira n’amabanki? Mubafasha mute hariya mu turere no mu mirenge? Naho ubundi byaba ari ugufasha abifashije niba banki zibagora zigasaba ingwate kandi tugomba guhera hasi ngo tubafashe biteze imbere.”

Minisitiri w'Uburezi, Dr Papias Malimba

Ni mu gihe Minisitiri w’Uburezi yagarukaga ku mugambi wa Leta wo gufasha abana bagera kuri 60% barangiza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye “bakigishwa imyuga.”

Umwe mu badepite yagize ati” njye mfite ikibazo kijyanye n’ireme ry’uburezi. Hari imirimo myinshi dukeneraho abanyamahanga baza gukorera hano, iyo turebye mu mahoteli, abakora inkweto,… ibyo byose ni akazi. Kuki rero ako kazi kadatangwa? Ni ireme ry’uburezi.”

Akomeza ati “ Ayo mashuri y’imyuga dufite, afite irihe reme? Abarimu babigisha bafite bushobozi ki? Akazi karahari hirya no hino ahubwo ireme ry’uburezi ni ikibazo.”

Kimwe mu byakomeje guteza ibibazo cyakomeje no kugarukwaho ni uko nta mibare ifatika y’ibyagezweho muri gahunda zimwe abayobozi bavuga ko zashyizweho, ahandi ugasanga abo zigenewe batarazimenyeshejwe.

Urubyiruko ntiruzi amahirwe arushyirirwaho

Bashingiye ku ngendo bakoze mu turere tumwe na tumwe, no kuri Film mbarankuru yerekanywe mu cyumba cy’inteko rusange, Abadepite bongeye kunenga uko imishinga igenewe guteza imbere urubyiruko usanga ubwarwo rutayisobanukiwe.

Aha kandi ngo n’iyo hari abayimenye hatabaho gikurikirana, bigatuma abahawe ayo mafaranga bahomba.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Abbas Mukama yagize ati “Twamenya dute niba amafaranga asaga miliyari 14 yatanzwe binyuze muri BDF, abayahawe bunguka? Nituguma gukora nta mibare ntitumenye neza ngo abayabonye bari kwivana mu bukene ko ari yo nshingano, ntacyo tuzaba dukora.”

Abadepite bakomeje banenga ko nyinshi muri gahunda zitangizwa zitagera neza ku bo zigenewe, bituma bisa no kuvumbura amatsiko y’urubyiruko nyamara ntibigire icyo birubyarira.

Leta yihaye ingamba zo guhanga imirimo ibihumbi 200, ariko avuga ko Leta itakwirengera aka kazi yonyine, bityo ko hakenewe n’uruhare rw’abikorera.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, kigaragaza ko hifashishijwe ubushakashatsi butandukanye n’ubusanzwe mu gupima uko isoko ry’Umurimo rihagaze mu gihugu, Labour Force Survey (LFS) 2016, impuzandengo y’ubushomeri ari 13.2%.

Ubu bushakashatsi bw’igerageza bwakozwe muri Gashyantare 2016 kuko ubwimbitse buzaba muri Kanama uyu mwaka, bwerekanye ko abari ku isoko ry’umurimo mu gihugu ubariyemo abafite akazi n’abatagafite ari 49.3%, muri bo 58.1% ni abagabo naho 41.5% basigaye ni abagore.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved