Ba Komiseri na Ofisiye basaga 230 ba RCS bazamuwe mu ntera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Mata 2018 saa 06:34
Yasuwe :
1 0

Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu yemeje iteka rya Perezida rizamura mu ntera ba Komiseri, Ofisiye Bakuru na Ofisiye Bato 236 b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS).

Muri iyo nama ni naho hemejwe Iteka rya Minisitiri rizamura mu ntera ba Su Ofisiye n’abawada 1059 ba RCS, abazamuwe bose hamwe bakaba bagera ku 1295.

Mu bazamuwe mu ntera barimo umwe wari Komiseri (CP) wagizwe Komiseri Mukuru Wungirije (DCGP) na batatu bari ba Komiseri Wungirije (ACP) bagizwe Komiseri (CP).

Mu bofisiye bazamuwe mu Ntera harimo n’usanzwe ari umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa; Hillary Sengabo, wavuye kuri CIP (Chief Inspector of Prisons) aba SSP (Senior Superintendent of Prisons).

Muri uku kuzamura mu ntera abacungagereza, hanazamuwe mu ntera abacungagereza bato 226 bahawe ipeti rya Corporal naho 470 bari bato bahabwa ipeti rya Sergeant.

Ingingo ya 15 y’Iteka rya Perezida nº 04/01 ryo ku wa 03/05/2012 rishyiraho sitati yihariye igenga abacungagereza, iteganya ko Abofisiye Komiseri n’abo ku rwego rwisumbuye bahabwa amapeti hakoreshejwe iteka rya Perezida.

Abofisiye bato bahabwa amapeti hakoreshejwe iteka rya Minisitiri w’Intebe, naho Abasuzofisiye kimwe n’Abawada bahabwa amapeti bisabwe n’Inama Nkuru ya RCS bikemezwa na Minisitiri.

CP Thomas Mpezamihigo
ACP John Karasira
SSP Hillary Sengabo
CSP Moses Ntawiheba
CSP John Mukono

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza