Ba Imam 21 bagiye mu Misiri kwiga uko barwanya ubuhezanguni n’iterabwoba

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 9 Ukwakira 2018 saa 06:50
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’abayisilamu mu Rwanda (RMC), wohereje ba Imam 21 mu mahugurwa mu Misiri, agamije kubongerera ubumenyi buzabafasha kurwanya inyigisho z’ubuhezanguni n’imyumvire y’iterabwoba.

Aba ba Imam bayobora imisigiti iherereye mu bice bitandukanye by’gihugu bahagurutse kuri uyu wa Mbere.

Biteganyijwe ko mu mezi abiri bazahamara, bazahabwa ubumenyi butandukanye burimo n’ubw’idini ya Islam.

Ubuyobozi bwa RMC bwemeza ko ari ku nshuro ya mbere bwohereza ba Imam mu mahugurwa y’idini, bugashimangira ko bizatuma nta nyigisho z’ubuhezanguni buganisha ku iterabwoba zizongera gutangwa.

Ibi bikozwe nyuma y’aho mu mpera za 2016, mu Rwanda hagiye humvikana abayisilamu bijanditse mu iterabwoba ku buryo hari n’abatawe muri yombi.

Mufti w’u Rwanda wungirije, Nshimiyimana Saleh, yabwiye IGIHE, ko bahisemo kohereza aba babwiriza butumwa mu Misiri kugira ngo barusheho kwiyongera ubumenyi mu idini kuko byagaragaye ko hari n’abigishaga ibyo badasobanukiwe neza.

Ati “Twahisemo Misiri kuko ari igihugu cyateye imbere mu bintu bitandukanye no mu idini ndetse kikaba nta n’iterabwoba rikigaragaramo kandi gituwe n’abayisilamu benshi."

Avuga ko bafashe iki cyemezo nyuma yo gusanga inyigisho nyinshi abijandika mu iterabwoba bazikura kuri interineti no kuri za CD ndetse no ku bantu batari n’abanyarwanda.

Yongeyeho ko iyi gahunda iri no mu gushyira mu bikorwa imyanzuro y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) yashyizeho rw’uko buri mubwiriza butumwa agomba kuba yarabyigiye.

Imamu w’umusigiti w’i Nyagasambu mu Karere ka Rwamagana, Munyankindi Salimu, avuga ko bizeye gukura byinshi muri aya mahugurwa.

Ati “Imbogamizi twahuraga nazo n’iz’uko iyo umuntu yarangije kwiga aba akeneye kongera ubundi bumenyi twe tukaba nta mahirwe nk’ayo twabonaga. Twizeye ko tuzungukiramo byinshi birimo no kurwanya ibijyanye n’iterabwoba n’ubuhezanguni.”

Imam w’Intara y’Iburasirazuba, Ismail sefu Mudasiru, avuga ko bafite icyizere cy’uko bazahungukira uko bakwiye kurwanya ingengabitekerezo z’ubuhezanguni.

Imamu w’umusigiti w’i Nyagasambu mu Karere ka Rwamagana, Munyankindi Salimu, avuga ko bizeye gukura byinshi muri aya mahugurwa
Imam w’Intara y’Iburasirazuba, Ismail sefu Mudasiru, avuga ko bafite icyizere cy’uko bazahungukira uko bakwiye kurwanya ingengabitekerezo z’ubuhezanguni
Mufti w’u Rwanda wungirije, Nshimiyimana Saleh, yabwiye IGIHE, ko bahisemo kohereza aba babwiriza butumwa mu Misiri kugira ngo barusheho kwiyongera ubumenyi mu idini
Ba Imam 21 berekeje mu Misiri kwiga uko barwanya iterabwoba n'ubuhezanguni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza