Aziya yihariye imijyi ya mbere ihenze ku Isi, Kigali isubira inyuma imyanya itandatu

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 26 Kamena 2019 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Umugabane wa Aziya waje imbere mu kugira imijyi ya mbere ihenze kuyibamo ku Isi, aho nibura mu 10 ya mbere ku rutonde, umunani ari iyo kuri uwo mugabane nk’uko bigaragara mu bushakashatsi bwakozwe ku nshuro ya 25 n’ikigo Mercer.

Urutonde rw’uyu mwaka rwatangajwe kuri uyu wa Gatatu ruyobowe na Hong Kong umwaka wa kabiri yikurikiranya, igakurikirwa na Tokyo mu Buyapani na Singapore ya gatatu ivuye ku wa kane mu 2018.

Imijyi itari iyo muri Aziya iza mu icumi ya mbere ni Zurich mu Busuwisi yavuye ku mwanya wa gatatu ikagera ku wa Gatanu na New York yageze ku mwanya wa cyenda ivuye ku wa 13 yariho mu 2018.

Ni ubushakashatsi bugereranya imijyi, uwo ikiguzi kiri hejuru ukaza imbere. Iyi raporo igaragaza ko impamvu zituma ubuzima buhenda ku bantu bashaka kujya kuba cyangwa gukorera mu mijyi runaka, zirimo uguhindagurika kw’agaciro k’ifaranga, izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa na serivisi n’ibiciro by’aho kuba.

Ubw’uyu mwaka bwarebye ku mijyi 209 ku migabane itanu y’Isi, bugereranya ikiguzi cy’ibintu bisaga 200 birimo inzu yo kubamo, uburyo bw’ingendo, ibiribwa, imyambaro, ibikoresho byo mu rugo n’imyidagaduro.

Ahanini kubera ko amafaranga y’ibihugu byinshi agenda agereranywa n’idolari rya Amerika, kuba iri faranga ryarazamuye agaciro karyo muri uyu mwaka ugereranyije n’andi, byatumye imijyi yo muri Amerika izamuka cyane kuri uru rutonde.

Muri Afurika, nubwo N’Djamena yo muri Tchad yavuye mu mijyi icumi ya mbere ihenze ku Isi, iza kumwanya wa mbere muri Afurika n’uwa 11 ku Isi.

Ikurikirwa na Victoria yo muri Seychelles ya 14 yazamutse imyanya irindwi, Kinshasa yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ya 22 nyuma yo kuzamuka imyanya cumi n’itanu, Libreville yo muri Gabon iri ku mwanya wa 24 nyuma yo kumanuka imyanya itandatu na Lagos yo muri Nigeria ya 25 na Luanda muri Angola ya 26.

Umujyi uza inyuma mu guhenda ku Isi kuri uru rutonde ni Tunis muri Tunisia, iza ku mwanya wa 209.

Mu karere k’ibiyaga bigari, Nairobi yo muri Kenya ni iya 97, Dar Es Salaam ni iya 171, Kigali ni iya 175 mu gihe Umujyi wa Kampala ari uwa 183.

Umujyi wa Kigali hari igikomeye cyagabanyutseho mu guhenda ugereranyije n’ahandi kuko mu mwaka ushize wa 2018 wari ku mwanya wa 169, mu 2017 yari ku wa 147, mu 2016 Kigali yaje ku mwanya wa 139 mu gihe mu 2015 yari iya 97.

Hong Kong iyoboye indi mijyi ihenze ku Isi
Umujyi wa Zurich ni umwe muri ibiri iri mu 10 ya mbere ihenze ku Isi utari uwo muri Aziya
Umujyi wa Kigali wasubiye inyuma imyanya itandatu mu kugira ubuzima buhenze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza