Kuri iyi nshuro abasoje amasomo mu mashami atandukanye, AUCA yahaye impamyabumenyi baragera kuri 672 mu cyiciro cya Kabiri n’icya Gatatu bya Kaminuza.
AUCA yatangaje ko umwihariko w’uyu mwaka ari uko hari abanyeshuri ba mbere basoje mu ishami ry’ubuforomo rikorera i Ngoma mu Karere ka Karongi bagera kuri 45 ndetse n’abahanga mu gukora porogaramu z’ikoranabuhanga (Software Engineering) bagera kuri 23.
Abaforomo 45 barimo abagabo 17 n’abagore 28 naho abasoje mu ikoranabuhanga 23 barimo abagabo 15 n’abagore 8.
Umuyobozi mukuru wungirije wa AUCA, Dr. Roger Ruterahagusha, yavuze ko abasoje mu buforomo bafite amanota ari hejuru ya 70% mu gihe abandi bose biga muri iyo Kaminuza batsindira nibura kuri 60%. Abo bahanga mu ikoranabuhanga bo ngo ababakeneye batangiye kubarambagiza bakiri mu masomo.
Ati “Mwabonye ko twahaye impamyabumenyi abarangije ubuforomo, kandi rwose bari muri bake muri iki gihugu bafite icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, nta mpungenge ko ejo baraba babonye imirimo kuko barakenewe ku isoko ry’umurimo. Andi masomo asanzwe nta munyeshuri utsindira munsi ya 60% ariko mu buforomo ho ni umwihariko nta munyeshuri utsindira munsi y’amanota 14 kuri 20 cyangwa 70%.”
Abasoje amasomo basabwe gukora ibihambaye ku isoko ry’umurimo bagiyeho kimwe na bakuru babo bayirangijemo mbere, nubwo bamwe bakigaragaza ko bazi neza ko gukora ibihambaye bitoroshye.
Ntirushwa Patrice urangije mu bijyanye n’imicungire ya bizinesi avuga ko ku isoko ry’umurimo bitoroshye ariko ko bagiye gushaka uburyo bahanga umurimo kurusha kuwushaka.
Ati “Birashoboka ariko biragoye, ugereranyije n’isoko ry’umurimo ryacu mu Rwanda uko rihagaze, ubona ko abashaka akazi baruta isoko ry’umurimo, ariko ku bw’amasomo twiga yo kwihangira umurimo, twe icyo dukora cyane ni ukwihangira imirimo kurenza icyo gushaka akazi.”
Uwimana Chantal warangije mu ba mbere 45 basoje mu bijyanye n’ubuforomo muri AUCA, avuga ko bagiye gutanga umusanzu wabo mu kwita ku buzima bw’abanyarwanda.
Ati “Umusanzu tugiye gutanga hanze mu bitaro ni ukugerageza gukora umurimo dushinzwe neza kandi vuba. Umurimo tugiye gushingwa ni umurimo ukomeye utoroshye ariko tugiye gufatanya n’Imana kandi n’abarwayi bazakira.”
Ruterahagusha yavuze ko bari gushishikariza abantu kwiga ubuforomo n’ubuganga, bikagaragaza ko AUCA yitaye cyane ku bijyanye no gushyira abakora mu rwego rw’ubuzima ku isoko ry’umurimo.
Iyi kaminuza iherutse gufungura ishami ry’ubuvuzi ryafunguwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri Nzeri 2019 akayemerera n’ibitaro byo kwigiraho.
Mu ijambo umuyobozi mukuru wa AUCA yavuze mu muhango wo gutanga izo mpamyabumenyi yibanze ku gushimira umukuru w’igihugu ndetse atangaza ko ibyo yabemereye biri gushyirwa mu bikorwa kuko ikibanza aherutse kugisura.
Yavuze ko kimwe no mu bindi bihugu Abadivantiste b’umunsi wa Karindwi, bagiye guteza imbere ubuvuzi kuko bihura cyane n’imyemerere yabo ndetse na Bibiliya.
Ati “Tugiye guteza imbere serivisi z’ubuzima zo ku rwego rwo hejuru, ni bimwe mu ishingiro ry’ukwizera kwacu, kandi bijyanye na bibiliya igihe Yesu yari hano agenda yigisha ijambo ry’Imana ikintu cya mbere yakoraga ni ugukiza abantu, ntiyigeze abirengagiza yabanzaga kubakiza ubundi akabigisha. Gukiza akababatiza nyuma. Kuri twe turashaka kwita ku buzima bw’abantu, turuhure imitima yabo bemere ubutumwa ubundi babatizwe."
Kugeza ubu AUCA ifite abanyeshuri bari hagati ya 2500 na 3000, abasoje amasomo basabwe kuba urugero rwiza ku buryo nibura bazagera ku 5000 umwaka utaha.
Abasoje amasomo barimo 34 bari mu cyiciro cya mbere (Grande Distinction) 313 mu gikurikiyeho cya kabiri (distinction) na 325 bari mu cya gatatu (Satisfaction) ariko bose bari hejuru y’amanota 60%.
















TANGA IGITEKEREZO