Asaga Miliyari yahawe Imirenge Sacco ngo igurize abashaka amashanyarazi ahera mu masanduku

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 8 Kanama 2019 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Hashize igihe kigera ku mwaka amafaranga agera kuri Miliyari imwe na Miliyoni 80 yahawe Imirenge Sacco ngo agurizwe abaturage bifuza gushyira mu mazu yabo amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba yaraheze mu masanduku y’ibyo bigo by’imari.

Icyo kibazo cyagaragarijwe mu nama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa Gatatu mu Karere ka Nyamagabe, yateguwe na Banki y’Amajyambere y’u Rwanda, BRD, yo gusaba abayobora inzego z’ibanze mu Ntara y’Amajyepfo kujya gusobanurira abaturage ibyiza byo kugura ayo mashanyarazi binyuze mu gufata inguzanyo mu Mirenge Sacco.

Muri iyo nama hagaragajwe ko mu gihugu hose Imirenge Sacco 54 ari yo imaze guhabwa ayo mafaranga aho buri umwe wahawe Miliyoni 20 Frw.

Ni amafaranga Banki y’Isi yagurije Leta y’u Rwanda kugira ngo iyifashishe muri gahunda yo kugeza amashanyarazi ku baturage.

Banki y’Isi yagurije Leta y’u Rwanda Miliyoni 48.9 z’Amadolari ya Amerika mu mushinga wo kugeza amashanyarazi ku baturage.

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri BRD yahisemo ko ayo mafaranga yagurizwa Imirenge Sacco ku nyungu ya 3% na yo ikayaguriza abaturage ku nyungu iri hagati ya 9 na 11% ku mwaka.

Ni umushinga uzafasha Leta y’u Rwanda kugera ku muhigo yiyemeje w’uko muri 2024 abaturage bose bazaba bafite amashanyarazi mu ngo zabo ku kigero cya 100%.

Amafaranga make umuturage yagurizwa akabasha kwigurira amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ni ibihumbi 110 Frw.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri BRD, Igihozo Liliane, yavuze ko ayo mafaranga bayahaye Imirenge Sacco muri Nzeri 2018 ariko kugeza ubu inguzanyo zimaze guhabwa abaturage ziri ku kigero cyo hasi.

Yasobanuye ko ari yo mpamvu yatumye bitabaza abayobora inzego z’ibanze ngo babafashe gukora ubukangurambaga mu baturage.

Ati “Urebye biracyari hasi kuko turacyari mu gusobanura iyi gahunda, ntabwo abantu bose bari bayumva neza. Twahuye n’abayobozi kugira ngo tubasobanurire uko icyo kigega gikora tunarebe uko twafatanya mu kurushaho kubisobanurira abaturage no kubereka inyungu irimo.”

Imibare yagaragajwe yerekanye ko mu mwaka wose ushize ayo mafaranga ahawe Imirenge Sacco, imiryango 134 gusa ari yo imaze guhabwa inguzanyo yo kugura amashanyarazi.

Iyo mibare yerekanye ko mu mafaranga yose yahawe Imirenge Sacco, angana na 7% ari yo yagurijwe abaturage bashaka amashanyarazi na ho andi akibitse mu masanduku y’ibyo bigo by’imari.

Hagaragajwe imbogamizi

Abayobora inzego z’ibanze n’Imirenge Sacco mu Majyepfo bagaragaje ko kuba ayo mafaranga abaturage batayafata biterwa n’impamvu zitandukanye basaba ko zakurwaho.

Hari abaturage babangamirwa no gusabwa ingwate y’ubutaka bwabo iyo bagiye gusaba iyo nguzanyo kandi hari andi masosiyete atanga amashanyarazi akomoka imirasire y’izuba adasabye ingwate.

Umucungamutungo wa Sacco Ganaheza Nyagisozi yo mu Karere ka Nyanza, Mukeshimana Marie Josée, yavuze ko bahawe Miliyoni 20 Frw ariko bakiyabitse mu isanduku.

Ati “Amafaranga ntibarayafata kuko hari n’abiyandikishije ariko nyuma bahura na za sosiyete zibaha imirasire zitabasabye ingwate bahita bayifata.”

Abaturage kandi bavuga ko inyungu ingana na 11% basabwa ku nguzanyo ari nyinshi bakifuza ko yagabanywa.

Indi mbogamizi ni iy’uko hari abaturage batumva neza impamvu basabwa kugura ayo mashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba kandi hari bagenzi babo babo bayahabwa ku buntu.

Mukeshimana ati “Nko muri Nyaruguru baherutse guha abaturage imirasire ku buntu, umuturage w’ahandi ubyumvise aravuga ngo ‘reka natwe dutegereze bazatugeraho bayiduhe ku buntu’ akanga gufata inguzanyo ngo ayigure.”

Hagarajwe kandi ko hari abaturage bavuga ko bashaka amashanyarazi akomoka ku miyoboro migari aho guhabwa akomoka ku mirasire y’izuba.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri BRD, Igihozo Liliane, yavuze ko imbogamizi zose zagaragajwe bagiye kuzigaho bakarebera hamwe uko zakurwaho.

Ati “Turi kureba ukuntu twakemura ibyo dushobora gukemura; ukuntu twareba ku mushinga wose ibyahinduka cyangwa niba hari n’izindi nzego zadufasha gukemura izo mbogamizi.”

Igihozo yavuze kandi ko bagiye gushyira ingufu mu guhanahana amakuru no gukorana n’inzego z’ibanze kugira ngo bafatanye gukangurira abaturage gufata iyo nguzanyo yo kugura amashanyarazi.

Iyo nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze n’abayobora Imirenge Sacco mu Ntara y’Amajyepfo yateguwe n’umushinga PSPE ukorera muri BRD.

Abayobozi b'inzego z'ibanze mu Ntara y'Amajyepfo bagaragaje imbogamizi zihari basaba ko zakurwaho
Abayobozi b'inzego z'ibanze n'abayobora Imirenge Sacco mu Ntara y'Amajyepfo bitabiriye iyo nama nyunguranabitekerezo
Abitabiriye inama bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo
Hamuritswe bimwe mu bikoresho bifasha abaturage kubona amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba
Igihozo Liliane yasabye abayobora inzego z'ibanze kubafasha gukangurira abaturage gufata iyo nguzanyo
Mu bitekerezo byatanzwe hagaragajwe ko hakurwaho imbogamizi zose zibangamiye abaturage
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri BRD, Igihozo Liliane, yavuze ko imbogamizi zose zagaragajwe bagiye kuzigaho bakareba uko zakurwaho

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza