Antoine Mugesera yagabiye inka uwarokoye umuryango we muri Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ukwakira 2018 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Antoine Mugesera wigeze kuba Umusenateri, yagabiye inka ebyiri Shyirakera Jean Damascène n’umugore we barokoye umuryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mugesera yabikoze mu rwego rwo gushimira uyu muryango no gushyigikira ibikorwa by’ubugiraneza wagaragaje.

Shyirakera yarokoye bamwe mu bagize umuryango wa Mugesera batuye mu Murenge wa Rugerero muri Rubavu, arabahisha, arabahungisha abajyana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mugabo yiyemerera ko muri Jenoside yahishe abantu bagera ku icumi.

Mugesera yavuze ko ari igikorwa cy’ubutwari kuba umuntu yemera guhisha abantu atazi kandi abizi ko ashobora no kubizira.

Yagize ati “igikorwa cyakozwe ni intangarugero. Gukora igikorwa utabanje kwibaza ngo ndagikorera uyu n’uyu, ngendeye kuri ibi n’ibi, ukamukorera neza gusa ni byiza. Yarokoye abantu benshi arabahisha kandi na we yashoboraga kubigwamo.”

Yakomeje avuga ko ibikorwa bya Shyirakera bikwiye kubera isomo abandi.

Ati “Twamushimiye kuko yagize neza. Twabikoze ku mugaragaro ngo bibere isomo buri wese, abyigireho agira neza nta kindi ashingiyeho biturutse ku mutima kuko ingororano izaba nyinshi.”

Shyirakera washimiwe yavuze ko yahishe abo mu muryango wa Mugesera kubera umutima mwiza, gusa ashimira kuba bibutse iyo neza.

Yagize ati “Kubona umuntu w’umuyobozi ahagurutse ngo aje gushimira ni ibintu byiza cyane, nahishe aba bantu mu gihe cya Jenoside kubera umutima nari mfite. Abana narokoye bambereye abana beza banyitaho ni ibyo kwishimira. Izi nka baduhaye kuko bampaye zigiye kudufasha gusaza neza.”

Mu gihe Shyirakera yabaga ahishe abo bantu, Interahamwe zazaga kumusaka buri munsi kugeza abahungirishirije muri Congo aho yabashyikirije ikigo cy’impfubyi ngo kibiteho.

Mugesera ni umushakashatsi akaba n’umwanditsi ku mateka y’u Rwanda cyane cyane ayagejeje igihugu kuri Jenoside. Yabaye umusenateri, kuri ubu akaba ari mu Rwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’inararibonye.

Mugesera Antoine (uwa mbere iburyo) ari kumwe na Shyirakera na Mujawimana yagabiye inka ndetse na Uwizeye (uwa mbere ibumoso) umwe mu bo uyu muryango warokoye muri Jenoside (Foto Imvaho Nshya)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza