00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Antoine Anfré yatanze kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Bufaransa mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Nyakanga 2021 saa 02:52
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yakiriye Antoine Anfré uherutse kwemezwa nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, wamushyikirije kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

Dr Biruta yamwakiriye kuri uyu wa 15 Nyakanga 2021, bagirana ibiganiro ku ngingo zibanze mu butwererane hagati y’ibihugu byombi.

Mu ruzinduko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagiriye mu Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka nibwo yagennye Antoine Anfré ngo ahagararire igihugu cye nka Amabasaderi mu Rwanda.

Nyuma yo gushyira Antoine Anfré muri izi nshingano, Guverinoma y’u Rwanda yamwemeje muri Kamena mu nama y’abaminisitiri yateranye ku wa 12 Kamena 2021 nk’ugomba kuba afite icyicaro mu Rwanda.

U Bufaransa bwongeye kugira ubuhagararira ku rwego rwa Ambasaderi nyuma y’imyaka itandatu nta we iki gihugu gifite mu Rwanda, kuko uheruka yashoje imirimo ye mu 2015.

Guhera icyo gihe ibikorwa bya Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda byakurikiranwaga na Chargé d’affaires.

Antoine Anfré yabaye Umugenzuzi w’Ibijyanye n’Ububanyi n’Amahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa.

Izina rye rivugwa muri raporo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yitiriwe Vincent Duclert nk’uwari ushyigikiye ko politiki y’u Bufaransa ku Rwanda ihinduka.

Ambasaderi Antoine Anfré ashyikiriza Dr Vincent Biruta kopi z'impapuro zimwemerera guhagararira u Bufaransa mu Rwanda
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'ubutwererane, Dr Vincent Biruta yagiranye ibiganiro na Ambasaderi Antoine Anfré

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .