Angola yakuyeho viza y’ubukerarugendo ku Banyarwanda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 28 Kamena 2018 saa 12:39
Yasuwe :
1 0

Guverinoma ya Angola yatangaje ko bitewe n’umubano w’indashyikirwa ifitanye n’u Rwanda na Cape Verde kandi yifuza guteza imbere, abaturage b’ibi bihugu byombi batazongera gusabwa viza y’umukerarugendo kugira ngo binjire ku butaka bwayo.

Iteka rya Perezida wa Repubulika ya Angola, rivuga ko kuva ku wa 1 Nyakanga 2018, Abanyarwanda n’Abanya-Cape Verde, batazongera gusaba viza y’ubukerarugendo ngo binjire muri iki gihugu.

Iri teka rivuga ko Cape Verde n’u Rwanda byiyongereye ku rutonde rw’ibihugu bya Afurika, aho kuva tariki 30 Werurwe, abaturage babyo bakuriweho viza y’ubukerarugendo yo kwinjira muri Angola, Botswana, Mauritius, Seychelles, Zimbabwe na Singapore muri Aziya.

U Rwanda na Angola baherutse gusinyana amasezerano aha uburenganzira Kompanyi y’Indege y’u Rwanda (RwandAir) bwo kuba yakoresha ibibuga by’indege byose byo muri Angola na Kompanyi y’Indege yo muri Angola (TAAG Angola Airlines) igashobora gutangira gukorera imirimo yayo mu Rwanda.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa RwandAir na Guverinoma ya Angola, bemeza ko kompanyi z’indege zizatangira gukorera mu bihugu byombi vuba kuko aya masezerano atuma zitangira gukora inyigo y’isoko.

Angola iheruka gusinyana amasezerano n’ibihugu bya Afurika y’Epfo na Mozambique, byo gukuraho viza y’ubukerarugendo ku baturage babyo.

Guverinoma ya Angola yasobanuye ko gukurirwaho viza y’ubukerarugendo birimo kwemererwa kumara iminsi 30 muri iki gihugu buri uko ucyinjiyemo, n’iminsi 90 gusa ku mwaka. Harimo kandi koroherezwa kubona viza y’ubukerarugendo ku baturage b’ibihugu bindi 35.

Perezida wa Angola, João Lourenço, yakuyeho yakuyeho viza y’ubukerarugendo ku Banyarwanda n’Abanya-Cape Verde bashaka kwinjira mu gihugu cye
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe ubwikorezi, Uwihanganye Jean de Dieu (Iburyo) na Minisitiri ushinzwe ubwikorezi muri Angola, Dr Augusto Da Silva Tomas, nibo bashyize umukono ku masezerano y'imikoranire mu by'indege muri Gicurasi 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza