00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Angola: Amb. Gasamagera yatorewe kuyobora ihuriro rya ba ambasaderi b’ibihugu bikoresha Igifaransa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Nyakanga 2021 saa 05:20
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola, Gasamagera Wellars, yatorewe kuyobora ihuriro rya ba ambasaderi bo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, GAF (Groupe des Ambassadeurs des Pays Francophones) muri iki gihugu.

Amatora y’abahagarariye uru rwego yabaye ku wa 29 Kamena 2021 aho umwanya wa Perezida wegukanywe n’u Rwanda ruhagarariwe na Ambasaderi Gasamagera, umwanya wa visi perezida wegukanwa na Misiri mu gihe uw’ubunyamabanga watwawe n’u Bufaransa.

Abatorewe kuyobora iri huriro bafite manda y’imyaka ibiri. Iri huriro urisanga mu bihugu bitandukanye rikaba rigamije kurushaho kumenyekanisha umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie) mu byiciro bitandukanye, guteza imbere ururimi rw’igifaransa n’ibindi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Gasamagera yashimiye ba ambasaderi b’ibihugu 19 muri Angola bitabiriye amatora ku cyizere bamugiriye.

Mu 2019, nibwo Gasamagera Wellars yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola asimbuye Alfred Kalisa wari wimuriwe muri Repubulika y’Abarabu ya Misiri.Yahawe izi nshingano akuwe mu Kigo gishinzwe kongerera ubushobozi abakozi ba Leta, RMI, yari abereye umuyobozi mukuru.

Ambasaderi Gasamagera Wellars, yatorewe kuyobora Ihuriro rya ba Ambasaderi bo mu bihugu bikoresha Igifaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .