Angelina Jolie yatangiye kwinjiza abana be mu mwuga wo gukina filime

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 14 Nzeri 2017 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Icyamamare muri sinema, Angelina Jolie, yatangiye gufasha abana be kwinjira muri uwo mwuga amazemo imyaka 35, imfura ye yitwa Maddox igiye kugaragara muri filime ye nshya aherutse gukorera muri Cambodia.

Angelina Jolie Voight yatangiye kuba icyamamare no kumenyekana cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gukina filime biturutse ku yo yakinnyemo MU 1997 yitiriwe George Wallace ikamuhesha igihembo cya Golden Globe Award. Hari na benshi bamenye uyu mugore biturutse ku gukundana na Brad Pitt.

Maddox, umwana mukuru mu muryango wa Angelina Jolie na Brad Pitt, yagiranye ikiganiro cya mbere n’itangazamakuru nyuma y’iminsi bimenyekanye ko nyina yamwifashishije mu ifatwa ry’amashusho ya filime yise ’First They Killed My Father’ ivuga ku nkuru yakuwe mu gitabo cy’uwitwa Loung Ung usanzwe ari impirimbanyi ya politike, yakorewe muri Cambodia aho uyu muhungu yakuwe muri 2002, akajyanwa kurererwa muri Amerika.

Mu kiganiro Maddox yagiranye na People Magazine, yabajijwe uko yiyumvise bwa mbere mu gukorana na Angelina Jolie, asubiza avuga ko byari "binejeje" kandi "byoroshye".

Yagize ati "Nageragezaga gufasha aho nshoboye, [Angelina Jolie] arashimishije, arasetsa kandi biroroha gukorana na we. Aratangaje."

Abajijwe ikidasanzwe muri Cambodia aho yakuwe n’uyu mugore wamureze kuva mu buto, yasubije avuga ko abaturage baho ari abantu batuje kandi bacishije make akaba ari yo mpamvu yishimira kuba ahakomoka.

Angelina Jolie we avuga ku mwana mukuru mu muryango we wamufashije muri filime nshya ari gukora, yagize ati "Barakoze cyane."

Loung Ung wanditse inkuru bifashishije we yagize ati "Bari batangaje mu by’ukuri. Navuga ko byari iby’ingenzi kuri Maddox, amenyereye cyane kuba mukuru mu bavandimwe be bose, ni na ko byagenze mu ifatwa ry’amashusho kuko byakozwe nk’uko umuryango usanganywe akabera umuvandimwe abandi bose. Byari byiza, narabikunze."

Angelina Jolie ni we wayoboye iyi filime izagaragaramo abana be, ikozwe mu ishusho igaragaza ibihe byo mu 1970, ivuga ku nkuru y’umwana wabayeho mu buzima busanzwe bw’umuryango ariko akaza guhura n’ibizazane uruhuri agerageza kurokoka ingoma yiswe Khmer Rouge itaraguye neza benshi muri Cambodia. Iyi filime irashyirwa ku rubuga rwa Netflix bwa mbere kuri uyu wa Gatanu, tariki 15 Nzeri 2017.

Byaherukaga gutangazwa ko nyuma y’igihe kinini Angelina Jolie atavuga rumwe na Brad Pitt wari umugabo we, bari mu nzira zo kunga ubumwe ndetse ngo uyu mugore w’imyaka 42 ashobora kuba yaratangiye gushakisha inzira yazakoresha ngo agarure ku murongo umugabo we bashwanye amushinja kugomera abana be.

Brad Pitt na Angelina Jolie basanzwe bafitanye abana batandatu barimo Maddox, Pax, Zahara barera mu muryango ndetse na Shiloh, n’impanga Knox na Vivienne babyaye.

Angelina Jolie na Loung Ung wanditse igitabo yakozeho filime
Angelina Jolie yatangiye kwifashisha abana be muri filime akora
Uyu mugore ari mu bamaze igihe ari ibyamamare ku Isi mu mwuga wa sinema

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza