Andela yahuguye abanyeshuri 35 ku gukora software na porogaramu z’ikoranabuhanga

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 28 Kanama 2019 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Sosiyete Andela yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahuguye abana 35 bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu bigo bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali ku gukora software na porogaramu zitanga ibisubizo ku bibazo bitandukanye biri mu gihugu.

Andela isanzwe ihugura abifuza gukora porogaramu, bagakomeza bagakorana nayo cyangwa babona abandi bashoramari babaha inyungu ziruta iza Andela bakabakorera, cyane ko umuntu ukoranye na Andela agira ubumenyi n’ubunararibonye buri ku rwego mpuzamahanga.

Kuri uyu wa Kabiri mu ishuri rya Green Hills Academy nibwo hasojwe amahugurwa y’iminsi irindwi yahabwaga abanyeshuri 35 barimo abo muri iri shuri n’abo mu yandi mashuri atandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Bigishijwe gukora porogaramu zishobora gutanga ibisubizo bitandukanye birimo nko gufasha abantu kwivuza, kwiyandikisha n’ibindi bishobora gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi w’Umushinga wa Internet for All muri muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Higiro Alice, yavuze ko ikoranabuhanga ari urwego igihugu gihanze amaso by’umwihariko mu bihe biri imbere.

Ati “Ibihe turimo ni ikoranabuhanga rizaba rikenewe cyane haba mu buhinzi n’ubworozi n’ibindi. Iyi gahunda ya Andela yo guha abakiri bato ubumenyi bw’ibanze ku gukora za software na porogaramu zishobora gutanga ibisubizo bitandukanye ku gihugu cyacu.”

Yakomeje agira ati “Kwigisha urubyiruko ukaruha ubumenyi bw’ibanze ku ikoranabuhanga ni ukubategurira ejo hazaza.”

Abana bahuguwe bashimye iyi gahunda bahamya ko biteguye kujyana n’Isi mu ikoranabuhanga kandi ari byiza kuba bari kubitangira hakiri kare.

Gakwavu Brian wiga muri Ecole Belge de Kigali yagize ati “Maze icyumweru mpugurwa na Andela, uyu mushinga ni mwiza kuri twe kuko ahazaza h’Isi yacu ni ikoranabuhanga, rero abantu batize ikoranabuhanga bakiri bato ntabwo bazabishobora bakuze.”

“Ntabwo nari narigeze niga ibijyanye na Software cyangwa izindi porogaramu z’ikoranabuhanga ariko ubu nize ubumenyi bw’ibanze ku buryo ngeze no mu rugo nabyikoresha cyangwa nkajya nshakisha kuri internet nanjye nkiyigisha ibindi byinshi.”

Kwitabira aya mahugurwa byasabaga kwiyandikisha binyuze kuri internet aho abiyandikishije bose bemerewe kwiga nyuma ku munsi wo gusoza buri wese agaragaza ibyo yize muri iyo minsi irindwi.

Umukozi Ushinzwe ibijyanye na Porogaramu muri Andela Rwanda ari nawe wari uyoboye aya mahugurwa, Alpha Ogilo, yagize ati “Ntabwo birangiriye hano, twifuza ko abanyarwanda bamenya ikoranabuhanga biturutse ku bakiri bato, rero ku busabe bw’abanyarwanda turateganya gukomeza kandi n’aba twatangiranye twifuza ko twazabaha ubundi bumenyi bwisumbuyeho.”

Andela yashinzwe mu 2014 ifite intego yo gufasha Afurika, kugira abahanga mu ikoranabuhanga, kugira ngo uyu mugabane ubashe gufata indi yakataje muri uru rwego.

Isanzwe ifite ibigo ihuguriramo urubyiruko nko muri Nigeria, Kenya, Uganda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abanyeshuri bahuguwe bahawe umwanya wo kumurika ibyo bamaze iminsi biga
Alpha Ogilo wahuguye aba banyeshuri yashimye urwego bagezeho mu gihe cy'iminsi irindwi gusa
Aya mahugurwa yari amaze iminsi abera muri Green Hills Academy
Gakwavu Brian (ibumoso) na mugenzi we berekana ibyo bamaze kunguka mu minsi irindwi y'amahugurwa
Ubwo hasozwaga amahugurwa bamwe mu babyeyi bari baje kureba ibyo abana babo bamaze iminsi biga
Umuyobozi w'Umushinga wa Internet for All muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Higiro Alice, (ibumoso) yavuze ko u Rwanda rwifuza kwigisha ikoranabuhanga bihereye ku bakiri bato
Umwe mu bitabiriye amahugurwa agaragaza uko bize gukora software

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza