00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yiyemeje kurwanya SIDA mu banyarwanda bafite ubumuga

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 29 Nzeri 2021 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe mu Rwanda, Peter H Vrooman, yatangaje ko iki gihugu kirajwe inshinga no gufasha abafite ubumuga by’umwihariko bafite agakoko gatera SIDA, kuko usanga bahura n’imbogamizi nyinshi iyo bashaka servisi z’ubuzima mu mavuriro.

Ibi yabitangaje mu ihuriro rigamije kurwanya SIDA mu bafite ubumuga ryabaye kuwa 28 Nzeri 2021, ryateguwe n’Urugaga rw’imiryango y’abafite ubumuga mu kurwanya virus itera Sida no guteza imbere ubuzima [UPHLS].

Ambasaderi Vrooman yaryitabiriye mu rwego rwo gushyira mu bikorwa porogaramu ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kurwanya SIDA (PEPFAR), aho ryitabiriwe n’ibigo bitandukanye birimo Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo, CDC, Minisiteri y’Ubuzima, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, NCPD ndetse n’ibindi.

Mu ijambo rye yavuze ko VIH/SIDA ari indwara itoroshye, bityo ko hakenewe uburyo bwihariye bwo gufasha abafite ubumuga kugerwaho na servisi zo kuyirwanya.

Yakomeje agira ati “Guverinoma ya Amerika ibinyujije mu Kigo cyayo cya Amerika CDC na PEPFAR itewe ishema no gutera inkunga ibikorwa bya UPHLS, aho yayifashije gutangiza ikigo cy’igihugu gitanga ubufasha ku bafite ubumuga n’Abafite Agakoko gatera SIDA mu rwego rwo kubafasha kugerwaho na Servisi z’ubuzima bakeneye no kubona amakuru hifashishijwe ikoranabuhanga.”

Ambasaderi Vrooman yavuze ko Amerika ibinyujije muri America CDC ndetse na PEPFAR izakomeza guteza imbere ibi bikorwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda nkuko bisanzwe.

PEPFAR imaze gushora miliiyari 1,6$ mu Rwanda kuva yatangira mu 2004, amafaranga yifashishijwe muri porogaramu zitandukanye zo kurwanya SIDA harimo n’izo gufasha abafite ubumuga kubona ibyo bakeneye byose ngo badasigara inyuma muri urwo rugamba.

Kuva iyi porogaramu ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kurwanya SIDA (PEPFAR), yatangizwa mu 2003, iki gihugu kimaze gushora arenga miliyari 85$ mu kurwanya SIDA ku Isi hose, bikaba byararokoye ubuzima bw’abarenga miliyobi 20 banduye aka gakoko ndetse bifasha ibihugu birenga 50 ku Isi mu rugamba rwo kurwanya iyi ndwara.

Iri huriro ryari ryitabiriwe n’ibigo bya leta bitandukanye birimo Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire, RHA, amashami ya Loni hano mu Rwanda, impirimbanyi zirwanya agakoko gatera SIDA, OPDs [Obstructive Pulmonary Diseases] n’abandi, hagamijwe gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo abafite ubumuga bahura nabyo muri gahunda zo kurwanya VIH/SIDA.

Ambasaderi Vrooman yavuze ko Amerika yiteguye gukomeza gufasha Abanyarwanda bafite ubumuga kugerwaho na Serivisi zo kurwanya VIH/SIDA
Ambasaderi Vrooman ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iri huriro ryateguwe na UPHLS

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .