Amerika yashyikirije Polisi y’u Rwanda ibikoresho birimo ‘Burende’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nzeri 2018 saa 07:38
Yasuwe :
0 0

Mu Ishuri rya Polisi rya Gishari habereye umuhango wo gushyikiriza ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ibikoresho bitandukanye bizifashishwa mu myitozo ihabwa abapolisi bajya mu butumwa bw’amahoro byatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze muri Ambasade yayo mu Rwanda.

Ni ibikoresho byakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi (DIGP) Juvenal Marizamunda.

Bigizwe n’ivuriro ryimukanwa, imodoka yo mu bwoko bwa Burende, imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Pick-up, ibikoresho byifashishwa mu guhosha imyigaragambyo, imashini itanga umuriro w’amashanyarazi n’ibindi.

Ibi bikoresho byose bikazafasha ishuri rya Polisi rya Gishari mu masomo atandukanye aritangirwamo by’umwihariko ahabwa abapolisi baba bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro mu Muryango w’Abibumbye (UN) hirya no hino ku Isi aho u Rwanda rufite abapolisi.

Ibikoresho byatanzwe bije nyuma y’amasezerano y’ubufatanye yasinywe n’impande zombi mu mwaka wa 2015.

Muri ayo masezerano, harimo ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitanga amahugurwa agamije kongerera ubumenyi Abapolisi b’u Rwanda ku bikorwa bikorerwa mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye hagamijwe kubungabunga amahoro no kurinda abaturage mu gihe cy’intambara.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DCGP Juvenal Marizamunda, yashimye ibikoresho bahawe asaba ubuyobozi bw’ishuri rya Gishari kubifata neza bikazatanga umusaruro mu kazi byagenewe.

Ati “U Rwanda na Polisi by’umwihariko bifite ubushake bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, niyo mpamvu muri iri shuri hari ikigo gitanga amahugurwa ku bapolisi bo mu bihugu bitandukanye bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye. Ibi bikoresho bizafasha mu kunoza ubumenyi abazanyura muri iki kigo bazahabwa .”

Ambasaderi Peter H. Vrooman, uhagarariye Amerika mu Rwanda washyikirije Polisi ibi bikoresho yashimiye Leta y’u Rwanda uruhare ifite mu gutuma Isi igira amahoro.

Ambasaderi Vrooman akomeza agaragaza ko u Rwanda rufite amateka meza mu bikorwa byo kubungabunga amahoro bityo ibihugu byombi bikaba hari byinshi byungukira mu mahugurwa atandukanye bikorana.

Ambasaderi Vrooman yashimye Ubuyobozi bw’Ishuri rya Polisi rya Gishari kuba ryarashyizeho Ikigo cy’Icyitegererezo mu Karere gitangirwamo amahugurwa ku bapolisi n’abandi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro baturutse mu bihugu bitandukanye.

U Rwanda rufite abapolisi 1200 mu butumwa bw’amahoro mu Muryango w’Abibumbye. Aba bapolisi bari mu bihugu bine birimo Haiti, Centrafrique, Sudani na Sudani y’Epfo aho bafite inshingano zitandukanye zirimo kurinda abasivile bakuwe mu byabo n’intambara.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DCGP Juvenal Marizamunda ubwo yashyikirizwaga na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, ibi bikoresho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza