Amerika yanenze icyemezo cy’u Bushinwa cyo kuzamura imisoro ku bicuruzwa byayo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Mata 2018 saa 08:24
Yasuwe :
3 3

Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanenze icyemezo cy’u Bushinwa cyo kongera imisoro ku bicuruzwa byayo birimo inyama z’ingurube na divayi.

U Bushinwa bwongereye imisoro kugera kuri 25% ku bwoko bw’ibicuruzwa 128 bituruka muri Amerika, nyuma y’icyemezo Perezida Trump aherutse gufata cyo kongera imisoro ku bicuruzwa bivuye mu Bushinwa birimo ibyuma na Aluminium.

Iki gihugu cyo muri Aziya cyasobanuye ko iki cyemezo kigamije kurengera inyungu zacyo no kwirinda igihombo gishobora guterwa n’iyo misoro mishya yashyizweho na Trump.

Umuvugizi wa White House, Lindsay Walters, mu itangazo yasohowe yavuze ko u Bushinwa burimo kubangamira umutekano wa Amerika ndetse no kwangiza isoko Mpuzamahanga.

Yagize ati “Aho kwibasira ibicuruzwa bya Amerika byoherezwa mu buryo buboneye, u Bushinwa bukeneye kubanza guhagarika imikorere y’ubucuruzi bwabwo idahwitse irimo kubangamira umutekano wa Amerika ikanangiza isoko mpuzamahanga.”

Ku wa 8 Werurwe Amerika yatangaje imisoro mishya ku byuma na Aluminium bituruka hanze, ivuga ko izo ngamba zigamije kurengera inganda zo muri icyo gihugu ndetse n’umutekano wacyo.

Muri 2017 u Bushinwa bwohereje muri Amerika ibicuruzwa bya miliyari 505 z’amadolari, mu gihe Amerika yoherejeyo ibya miliyari 135 y’amadolari. Trump yavuze ko icyo kinyuranyo ari kinini bityo gikwiye kugabanywa cyangwa kikavamo.

U Bushinwa bwanenze ko Amerika yitwaje umutekano w’igihugu mu gusobanura izamuka ry’iyo misoro nabwo buhita buzamura imisoro ku bicuruzwa byo muri Amerika bya miliyari eshatu z’amadolari.

Iyi misoro yatangiye kubahirizwa ejo ku wa mbere, irareba ibicuruzwa birimo inyama z’ingurube, ubunyobwa, imbuto, divayi n’ibindi. Umwaka ushize u Bushinwa bwari isoko rya gatatu rinini ry’inyama z’ingurube zo muri Amerika, aho bwakiriye izifite agaciro ka miliyari 1.1 z’amadolari.

Amerika kandi yavuze ko igiye kuzamura imisoro kugera kuri miliyari 60 z’amadolari ku byo u Bushinwa bwoherezayo, bitewe no konona amabwiriza y’umutungo mu by’ubwenge.

Byavugwaga ko u Bushinwa bwashyiraga igitutu ku bigo byo muri Amerika mu gusangira isoko ry’ikoranabuhanga by’umwihariko mu bijyanye no gukoresha robot no mu by’itumanaho.

Ibigo bitandukanye byo muri Amerika byatangiye kunenga icyemezo cya Trump, bigaragaza ko kuzamura imisoro atari inzira nziza yo gukemura ibibazo.

BBC yanditse ko iki cyemezo cy’u Bushinwa cyatangiye kugira ingaruka kuko ku isoko ry’imari n’imigabane rishingiye ku bigo binini 500 rizwi nka ‘S&P 500’ ryagabanutseho 2.2%, naho imibare yerekana uburyo ibigo 30 bya Leta bihagaze ku isoko ry’imigabane ikaba yagabanutseho 1.9%.

Inyama z'ingurube ni kimwe mu byo Amerika yoherezaga cyane mu Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza