Amerika yakuyeho uruzinduko Minisitiri w’Ingabo yagombaga kugirira mu Bushinwa

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 2 Ukwakira 2018 saa 07:32
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ingabo wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, James Mattis, yahagaritse uruzinduko yari kugirira mu Bushinwa muri uku kwezi bitewe n’umwuka mubi mu by’ubucuruzi uri hagati y’ibi bihugu.

Mattis yateganyaga kubonana na mugenzi we w’u Bushinwa, Gen Wei Fenghe muri uku kwezi bakaganira ku bijyanye n’umutekano ariko Gen Fenghe ntiyagaragaje ko azaboneka.

Minisiteri y’Ingabo ya USA yafashe icyemezo cyo gukuraho urwo ruzinduko.

Mattis yeherukaga mu Bushinwa muri Kamena 2018, aho yahuye na Perezida w’iki gihugu, Xi Jinping na Gen Wei Fenghe.

Nk’uko Times yabyanditse, ubwo yerekezaga mu ruzinduko rwe i Paris mu Bufaransa, Mattis yabwiye abanyamakuru bari kumwe ko bitarazamba mu mubano n’u Bushinwa.

Yagize ati “Harimo ibibazo mu mubano ariko ku bijyanye n’ibiganiro twagize i New York mu cyumweru gishize birimo n’ibindi tugomba kugeraho, ntabwo tubona ko warushaho kuba mubi.”

Nta tangazo Minisiteri y’Ingabo ya Amerika yasohoye ku ikurwaho ry’urwo ruzinduko rwa Mattis mu Bushinwa ndetse n’u Buhsinwa ntacyo bwigeze bubitangazaho.

Ihagarikwa ry’urwo ruzinduko rije mu gihe USA n’u Bushinwa bimaze iminsi mu ntambara y’ubucuruzi.

Guhera mu mpera za Nzeri 2018, hatangiye gushyirwa mu bikorwa icyemezo cya USA cyo kuzamura imisoro ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa bifite agaciro ka miliyari 200 z’amadolari. Ibi u Bushinwa bubifata nk’ubushotoranyi.

Mu minsi ishize, u Bushinwa bwashinje USA ko ifite umugambi wo kugurisha intwaro muri Taïwan.

Minisitiri w'Ingabo wa USA, James Mattis yakuyeho uruzinduko yagombaga kugirira mu Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza