Amerika yahaye Dr Clet Niyikiza uburenganzira bwo kugerageza imiti ivura kanseri

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 31 Ukwakira 2018 saa 12:27
Yasuwe :
0 0

Ikigo mpuzamahanga gikora ibijyanye n’imiti itandukanye irimo n’iya kanseri, L.E.A.F. Pharmaceuticals, cyatangaje ko cyahawe uburenganzira bwo kugeragereza ku bantu ubwoko bw’imiti yacyo ine ivura kanseri.

Ubu burenganzira bwatanzwe n’Ikigo cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ibiribwa n’imiti (US FDA), ku miti ine ya kanseri irimo; LEAF-1401, LEAF-1701, LEAF-1702 na LEAF-1703.

Iyi miti ni ubwoko bushya bwagenewe kuvura ubwoko bwa kanseri burimo; iy’umwijima, ibihaha, iy’ibere, inkondo y’umura, kanseri y’amara, iy’umutwe n’ijosi.

LEAF ifite inshingano zo kuvumbura, guteza imbere no gucuruza imiti yujuje ubuziranenge ivura indwara za kanseri n’izindi z’ibyorezo.

Igisubizo cyatanzwe na US FDA kiragaraza inzira zizakurikizwa zirimo kwemerera LEAF gutangira kuyigerageza ku bantu hanyuma byaboneka ko ishobora kuvura ikaba yakandikishwa.

LEAF yanemerewe kujyana iyi miti uko ari ine mu mavuriro kugeragerezwa ku bantu. US FDA kandi yanagaragaje ko umuti umwe muri ine mishya ya LEAF ishobora kwemererwa gusaba ko yandikishwa nk’umuti mushya wemerewe gukoreshwa n’abarwayi muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Dr Clet Niyikiza washinze akaba ari n’Umuyobozi wa LEAF Pharmaceuticals, yavuze ko ‘kwakira igisubizo cyiza cya US FDA, mu gihe kitageze ku mezi 15 nyuma y’uko bakoze bwa mbere iyi miti ine, ari ikimenyetso cy’ubunararibonye n’imikorere myiza y’ubushakashatsi no gukora imiti by’iki kigo.

Avuga ko kugerageza iyi miti bishobora gutwara hagati y’imyaka 2-5, mbere y’uko ishobora kwandikwa byemewe. Bishobora gutwara hagati ya miliyoni 100 na 200 z’amadolari kugira ngo birangire.

Yakomeje avuga ko LEAF iteganya ibiganiro ku kugeragereza iyi miti mu Rwanda ndetse ikaba inateganya kuyigeza ku barwayi bose muri Afurika.

Dr Niyikiza yanatangaje ko hari indi miti mishya ine biteganyijwe ko bidatinze izaganira na US FDA kugira ngo yemererwe kugeragezwa. Ikigo LEAF kandi kirashakisha abafatanyabikorwa bo kugifasha kugeza iyi miti ku barwayi bose ba kanseri.

Kuva LEAF yatangira gukora muri Kanama 2014, imaze gutanga ubusabe 55 bwo kurengera umutungo wayo mu by’ubwenge.

Mu Ukwakira 2016, Dr. Niyikiza n’itsinda rye muri L.E.A.F., bahawe igihembo cyo guhanga ibishya mu kwita ku buzima mu 2016, bitewe n’uruhare rwabo mu guhangana na kanseri.

Umuyobozi wa L.E.A.F. Pharmaceuticals, Dr. Clet Niyikiza avuga ko guhabwa ubu burenganzira ari ikimenyetso cy'ubunararibonye mu bushakashatsi no gukora imiti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza