00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi wa UAE yakanguriye abanyeshuri ba UoK kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kibaha

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 19 Ugushyingo 2021 saa 08:18
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) mu Rwanda, Hazza Alqahtani, yahamagariye abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Kigali (UoK), gufata iya mbere bakabyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabashyiriyeho agamije kubateza imbere.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo 2021, ubwo yagiranaga ikiganiro na bo ku nyungu ziri mu guha imbaraga urubyiruko.

Ambasaderi yabagaragarije ko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) yashyize imbaraga mu kuzamura urubyiruko nk’imwe mu nkingi z’iterambere ryihuse.

Yatanze urugero rwa Shamma Al Mazrui wabaye Minisitiri ku myaka 22 akaba ari mu bagiye ku buyozi ari bato. Ikindi ngo yashyize imbaraga mu guha akazi urubyiruko kuko 75% by’abakora muri Minisitireri y’Uburezi ari urubyiruko kimwe n’abayobora ibigo bikomeye.

Yavuze kandi ko hashyizweho ikigega cyo gufasha urubyiruko ndetse n’amahururiro rwibonamo rukungurana ibitekerezo ku bikorwa byo kuruteza imbere.

Nyuma yo kubereka aya mahirwe, Ambasaderi Hazza Alqahtani, yasabye aba banyeshuri gufata iya mbere bagashaka amahirwe igihugu cyabashyiriyeho bakayabyaza umusaruro.

Yagize ati “Ndagira ngo mbabwire ko aya mahirwe yose navuze na Guverinoma y’u Rwanda yayashyizeho, ubu ni uruhare rw’urubyiruko ngo rufate ayo mahirwe. Ndabashishikariza mwese n’ubuyobozi bwa kaminuza gufata ayo mahirwe mukayabyaza umusaruro kuko mukoreye hamwe byatanga umusaruro.”

Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali, Prof. Dr Tombola M. Gustave, yashimye ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) kuba ifata umwanya igasura iri shuri no guhugura abanyeshuri.

Yagize ati “Ambasaderi, gusura Kaminuza ya Kigali bisobanuye ibintu byinshi, ubu ni ubwa kabiri dusuwe; yatugaragarije ku mahirwe ari mu rubyiruko ahasigaye ni ahacu ho kuyakoresha.”

Yakomeje avuga ko Kaminuza ya Kigali yiteguye gukorana na Ambasade mu bikorwa byo guteza imbere urubyiruko.

Ni ubwa kabiri Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) mu Rwanda, Hazza Alqahtani, asuye Kaminuza ya Kigali kuko yaherukagayo mu Ugushyingo 2020.

Ku ruhande rw’abanyeshuri bavuze ko iki ari igikorwa cyiza kuba babasha kwicarana bakungurana ibitekerezo na ambasaderi bituma bunguka byinshi bigomba kubateza imbere.

Umuyobozi w’Abanyeshuri muri Kaminuza ya Kigali, Twahirwa Julius, yasobanuye ko ibi biganiro yungukiyemo byinshi kandi ko nk’urubyiruko biteguye kubyaza umusaruro amahirwe bafite.

Ati “Twe nk’abanyeshuri aya ni amahirwe adasanzwe tuba tubonye yo gusurwa na ambasaderi kuko biriya ni ibihugu byateye imbere dushobora kwigiraho ibintu byinshi. Kuza tukaganira twungukiyemo byinshi.”

Yakomeje avuga ko biteguye gukoresha amahirwe atangwa n’igihugu mu kurushaho kwiteza imbere n’igihugu muri rusange.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), yagiye ishyigikira ibikorwa by’urubyiruko cyane mu burezi kuko kuva mu 2002 Umuryango Al Maktoun Foundation, wafashishe ibigo by’amashuri birimo Hamdan Bin Rashid Al Maktoum Girls Secondary School for Sciences giherereye i Muhanga na Hamdan Bin Rachid Kimisange Secondary School kiri muri Kigali.

Hatanzwe n’amahirwe atandukanye ku banyeshyuri b’Abanyarwanda bajya kwiga muri ibi bihugu mu 2018 hagiye 20 naho mu 2019 hagenda 10.

Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Kigali bagaragarijwe ko ari bo mahirwe y'ejo hazaza
Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Kigali bakurikiye ibiganiro bya Amb. Hazza Alqahtani
Ambasaderi Hazza yibukije urubyiruko ko ari bo u Rwanda rwo mu gihe kizaza ruzaba rwubakiyeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .