Ambasaderi wa mbere w’u Buhinde ufite icyicaro i Kigali yageze mu Rwanda

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 7 Nzeri 2018 saa 01:29
Yasuwe :
0 0

Oscar Kerketta, uwa mbere uhagarariye u Buhinde mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, afite icyicaro i Kigali, yatanze impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye.

Minisiteri y’Ububabanyi n’Amahanga y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter, yatangaje kuri uyu wa Kane ko Oscar Kerketta yashyikirije Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Amb. Olivier Nduhungirehe, impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda.

Ambasade y’u Buhinde muri Uganda ni yo yari isanzwe ikurikiranaga ibikorwa byabwo mu Rwanda.

Ifungurwa ry’Ambasade y’u Buhinde i Kigali, ni kimwe mu byanavuzweho mu ruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame.

Modi yavuze ko bizagira uruhare mu kurushaho gushimangira umubano ibihugu byombi bifitanye, bikoroshya serivisi zitangwa hagati yabyo.

U Rwanda n’u Buhinde bifitanye umubano ukomeye mu ngeri zitandukanye ariko by’umwihariko mu bukungu ishoramari ry’abahinde rikomeje kwigaragaza mu Rwanda.

Raporo iheruka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), yerekanye ko u Buhinde ari igihugu cya gatatu nyuma ya Portugal n’u Bwongereza, haturutse ishoramari ry’agaciro kanini mu 2017.

Muri Portugal haturutse ishoramari rya miliyoni 398.7 z’amadolari y’Amaerika, u Bwongereza ni miliyoni 203.1$ naho iry’u Buhinde rikagera kuri miliyoni 83.1$.

Mbere ya 2017, habarurwaga ko hagati ya 2011-2016 imishinga 66 y’abahinde ifite agaciro ka miliyoni 317$. Ikomeye ikaba irimo Airtel, Zinc Hotel na Kaminuza ya Mahatma Gandhi.

Bafite kandi ishoramari mu ruganda rw’icyayi rwa Gisovu, Imana Steel, Sahasra Electronic Pvt Ltd n’ahandi.

U Rwanda rufite Abahinde bagera ku 3,000, bagaragara mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi burimo ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibinyabiziga, inganda n’ibindi.

Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde mu bya dipolomasi watangiye mu 1999 kandi narwo rufiteyo Ambasade.

Mu Rwanda habarurwa Abahinde barenga 3000.

Kuri ubu ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bwanorohejwe n’ingendo zidahagarara za RwandAir ikorera Kigali –Mumbai kuva muri Mata 2017.

Ambasaderi wa mbere w’u Buhinde ufite icyicaro i Kigali, Oscar Kerketta, yashyikirije Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga , Amb. Olivier Nduhungirehe, impapuro zimwemerera guhagararira igihu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza