00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda yashimye uruhare rwa Canal+ mu mibanire y’ibihugu byombi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 Nzeri 2021 saa 10:36
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Anfré Antoine yasuye icyicaro cya Canal+ mu mujyi wa Kigali, abashimira umurava bakorana ndetse abizeza ubufatanye.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 9 Nzeri 2021 nibwo Ambasaderi Anfré Antoine yari ageze ku cyicaro cya Canal+ aho yari agiye kumurikirwa ibikorwa by’iki kigo gisanzwe gifite icyicaro gikuru mu Bufaransa.

Nyuma yo guhabwa ikaze, yashimiye abakozi b’iki kigo umurava bakorana akazi kabo ka buri munsi, yishimira uburyo biganjemo urubyiruko n’ukuntu mu bakozi ba Canal+ harimo uburinganire.

Yavuze ko Canal+ ari ikigo gifitiye akamaro yaba u Rwanda ndetse no mu Bufaransa ahagarariye.

Ati “Ndatekereza ko kuba Canal+ ikorera mu Rwanda ari inyungu ku Rwanda kuko izamenyekanisha igihugu mu ruhando mpuzamahanga, ariko nanone izanafasha mu gusigasira umurage w’u Bufaransa mu Rwanda.”

Ambasaderi Anfré Antoine yatemberejwe mu biro by’ahakorera Canal+ Rwanda, agenda aganira na buri gashami k’abakozi bahakorera mu rwego rwo kumenyana no kubagira inama.

Ambasaderi Anfré Antoine yijeje ubuyobozi bwa Canal+ imikoranire myiza ndetse ababwira ko imiryango ya Ambasade ikinguye mu gihe bakwifuza kuyigana ku mpamvu imwe cyangwa indi.

Nyuma y’uru ruzinduko, Sophie Tchatchoua uyobora Canal+ Rwanda, yabwiye Abanyamakuru ko nk’ubuyobozi bw’iki kigo, bishimiye urugendo rwa Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda kuko ari rwo kubongeramo imbaraga.

Nk’ikigo gifite icyicaro mu Bufaransa, Umuyobozi wa Canal+ Rwanda yavuze ko ari byinshi bazakorana na Ambasade kandi uru rugendo ari intangiriro nziza ya byinshi.

Sosiyete yerekana amashusho ya CANAL+ imaze kubaka izina rikomeye mu bihugu bitandukanye, nyuma yo gufungura icyicaro mu Rwanda mu minsi yashize yafunguye amashami mu turere dutandukanye bahereye mu mujyi wa Kigali.

Kugeza ubu Canal+ ifite amashami mu isoko rya Nyarugenge, Kicukiro Centre na Remera hafi no kwa Lando.

Ubwo Ambasaderi yari ageze ku Cyicaro cya Canal+
Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda Anfré Antoine aganira n'umuyobozi wa Canal+ Rwanda Sophie Tchatchoua
Ambasaderi yasuye ibiro by'abakozi b'udushami dutandukanye muri Canal+
Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Anfré Antoine aganira n'itsinda ry'abashinzwe itangazamakuru no kumenyekanisha ibikorwa bya Canal+ mu Rwanda
Ambasaderi Anfré Antoine yakiranywe urugwiro muri Canal+ Rwanda
Ambasaderi Anfré Antoine aganira n'abakozi ba Canal+ Rwanda
Ubuyobozi bwa Canal+ na Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda baganiriye n'itangazamakuru
Ambasaderi Anfré Antoine yakiriwe mu kigo cya Canal+ Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .