Ambasaderi w’u Rwanda yasubiye mu Bufaransa ajyanye ubutumwa buremereye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ukuboza 2017 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabale, yasubiye muri icyo gihugu nyuma y’uko yari yahamagajwe by’igihe gito ku ya 14 Ukwakira kubera umubano utifashe neza hagati y’ibihugu byombi.

Ambasaderi Kabale yatumijwe nyuma y’uko ubucamanza bw’u Bufaransa buhawe ubuhamya na bamwe mu birukanwe mu gisirikare n’abakatiwe n’inkiko kubera ibyaha bakoze mu Rwanda bahitamo guhunga igihugu no kurwanya ubutegetsi buriho.

Ubwo buhamya bwatumye umucamanza Herbaut wo mu rukiko rw’i Paris asaba ko mu Kuboza uyu mwaka Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, yazajya guhangana nabo amaso ku maso yiregura ku byo bari bamushinje ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

Nk’uko tubikesha Jeune Afrique, Ambasaderi Kabale yasubiye mu Bufaransa ajyanye ibaruwa ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yagenewe mugenzi we w’u Bufaransa Jean-Yves Le Drian.

Iki kinyamakuru kivuga ko amakuru cyahawe n’u Rwanda ni uko iyo baruwa igaragaza uko rutakibasha kwakira ikoreshwa ry’ubutabera bw’u Bufaransa mu nyungu za politiki zishingiye ku birego bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabale

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza