00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’ibitaro bya Faisal

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 25 Kanama 2021 saa 04:05
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré yasuye ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, agirana ibiganiro n’abayobozi babyo nyuma yo kumugaragariza serivisi zihatangirwa.

Ambasaderi Antoine Anfré yakiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Prof. Miliard Derbew wari kumwe n’Umuyobozi ushinzwe serivisi z’ubuvuzi, Dr Sendegeya Augustin.

Dr Sendegeya mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko Ambasaderi Antoine Anfré yari yaje kureba zimwe muri serivisi zihatangirwa no kureba niba hari imishinga bashobora gufatanyamo.

Yagize ati “Yari yaje kureba uko ibitaro bikora, serivisi bitanga ndetse no kureba niba hari aho twafatanya nabo muri serivisi zitandukanye. Mubyo twumvikanye ni uko tuzarebera hamwe imishinga twakorana cyane cyane mu buvuzi budasanzwe bukorerwa inaha mu Rwanda.”

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bisanzwe bikorana n’abaganga bo mu Bufaransa baza gutanga ubuvuzi burimo ubwo kubaga indwara zitandukanye ariko bikaba atari ibintu bihoraho kuko baza rimwe na rimwe.

Dr Sendegeya yavuze ko Ambasaderi Antoine Anfré yabemereye ko bagiye gutegura uburyo buhamye bw’imikoranire mu kubaka ibi bitaro n’urwego rw’ubuzima muri rusange.

Ati “Yatwemereye ko nk’igihugu cy’u Bufaransa biteguye gufatanya n’u Rwanda by’umwihariko ibitaro byacu mu kugeza serivisi nziza z’ubuzima ku baturage bacu. Natwe hari serivisi dusanzwe turi kugerageza gushaka kujya dutanga muri iyi minsi zirimo kuvura indwara z’umutima, impyiko za cancer n’izindi.”

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byubatswe hagati ya 1987 na 1991 ku nkunga y’Ikigega cy’Abanya-Arabie Saoudite gishinzwe Iterambere (SFD). Bifite inzobere zivura indwara zitandukanye.

Magingo aya bikoreramo abaganga bakuru (docteurs) 85, bikagira ibitanda 160, bishobora gukora isuzuma riri ku mpuzandengo ya 72.201 ku mwaka kandi bikakira abari ku mpuzandengo ya 8.346 ku mwaka. Ababigana barimo ab’imbere mu gihugu, abo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati.

Ni ibitaro kuri ubu by’ikitegererezo biri ku rwego rw’Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba aho bitanga ubuvuzi bwihariye, harimo gusuzuma indwara no kuvura byihariye.

Ambasaderi Antoine (hagati) yagiranye ibiganiro n'abayobozi ba Faisal kuri uyu wa Gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .