Ambasaderi Pauwels wari uhagarariye u Bubiligi mu Rwanda yasoje imirimo ye

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 8 Kanama 2017 saa 04:15
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’ubwami bw’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels, yashoje imirimo ye y’imyaka itatu yari amaze mu Rwanda avuga ko atazibagirwa ibihe byiza yagiranye n’abayobozi b’u Rwanda.

Ubwo yasezeraga Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, Bernard Makuza, n’uw’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa, kuri uyu wa 8 Kanama 2017, yavuze ko yakiriwe neza ndetse akaba yarabaye mu Rwanda amahoro.

Yagize ati “ Nagira ngo mvuge ukuntu nabanye neza n’ibigo bitandukanye mu Rwanda ntashobora kwibagirwa, uyu munsi nabonanye n’abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko, banyakiranye urugwiro kandi twaganiriye byinshi by’ingirakamaro, ibyo ni bimwe mu bintu bituma mpora niyumvamo ikaze.”

Yavuze kandi ko ashimira Perezida Kagame ku ruhare rwe mu guteza imbere uburenganzira bw’abagore. Ati “ Nshima ibikorwa bye byo guteza imbere umugore mu bikorwa byose, byaranshimishije gukorana n’ibigo biha agaciro umugore.

Perezida wa Sena, Bernard Makuza, yavuze ko mu biganiro bagiranye harimo gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati “ Icyo twaganiriye ni umubano uri hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi, umubano wifashe neza hagati ya za leta, hari ubutwererane buhari hari ibyo bashyigikira cyane cyane ubuvuzi no mu ngufu ariko ko bikwiye ko byajya no ku rundi rwego cyane cyane rwo gushishikariza abashoramari haba hano no mu Bubiligi.”

Pauwels washoje imirimo ye, yahagarariye u Rwanda kuva mu 2014, muri Gashyantare 2017, ubwami bw’u Bubiligi bwahisemo kumusimbuza Benoît Ryelandt ugiye kuba ari we ubuhagararira.

Benoît ni umwe muri 24 bahawe guhagararira u Bubiligi mu bihugu bitandukanye kuva muri uku kwezi, bikaba byaremejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu, Didier Reynders.

Benoît yari asanzwe ari Umunyamabanga wungirije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri icyo gihugu.

Ambasaderi wari uhagarariye ubwami bw'u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels asuhuza Visi Perezida wa Sena, Jeanne d'Arc Gakuba
Ambasaderi wari uhagarariye ubwami bw'u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels yaganiriye na Bernard Makuza
Ambasaderi wari uhagarariye ubwami bw'u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels
Perezida wa Sena, Bernard Makuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza