Ambasaderi Kalisa yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Libya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Mutarama 2021 saa 01:25
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi Alfred G. Kalisa yashyikirije Fayez Mustafa al-Sarraj, Umuyobozi w’Urwego ruyobora Libya, Presidential Council, akaba ari na Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’iki gihugu, impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda nka Ambasaderi muri icyo gihugu.

Kuwa Gatandatu tariki ya 23 Mutarama 2021 nibwo Ambasaderi Kalisa yashyikirije ubuyobozi bwa Libya impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda nka Ambasaderi.

Fayez Mustafa al-Sarraj uyoboye Libya muri iki gihe yakiriye izo nyandiko mu biro bye mu muhango wari witabiriwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Libya n’Ukuriye imikoranire na Afurika muri iki gihugu.

Ambasaderi Kalisa yashimiye Fayez Mustafa al-Sarraj wamwakiriye, anamugezaho intashyo za Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’ubutumwa bukubiyemo amahoro, umutekano n’uburumbuke nk’ibyo yifuriza Abanya-Libya.

Yanamumenyesheje ko Perezida Kagame afite ubushake bwo gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Fayez Mustafa Al-Sarraj yashimiye Perezida Kagame bakunze guhura mu bihe bitandukanye ndetse baheruka no guhurira i Kigali muri Werurwe umwaka ushize.

Yamushimiye umuhate we n’uruhare yagize mu mavugurura yayoboye mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe yanagejeje no ku itangizwa ry’Isoko rusange rya Afurika riherutse gutangizwa.

Fayez yashimiye Perezida Kagame uko yafashije u Rwanda rukigobotora ibibazo rwatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, akunga abanyarwanda, akubaka inzego zihamye z’igihugu n’ubukungu.

Yavuze ko Libya izigira ku ntambwe y’u Rwanda mu rugendo irimo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Ambasaderi Kalisa azaba afite icyicaro mu Misiri aho asanzwe ahagarariye u Rwanda anareberera inyungu zarwo muri Algeria.

Mbere y’uko Libya yinjira mu ntambara yakurikiye ihirikwa ku butegetsi rya Muammar Gaddafi, u Rwanda na Libya byari bisanzwe bifitanye umubano mwiza wanabyaye ibikorwa by’iterambere birimo ishoramari ryakozwe mu kigo cy’itumanaho cya Rwandatel na Hotel Umubano n’iyubakwa ry’amashuri harimo irizwi nko kwa Gaddafi i Nyamirambo.

No mu gihe Libya yinjiraga mu bihe by’intambara, u Rwanda rwakomeje gukora ibishoboka byose mu gukemura ibibazo icyo gihugu cyahuye na byo, ndetse mu mwaka wa 2019 rwasinye amasezerano yemera ko ruzavana impunzi 500 mu gihugu cya Libya, nyuma y’uko bigaragaye ko zafatwaga nabi muri icyo gihugu kitari kigifite ubushobozi bwo kuzirindira umutekano.

Mu 2019 kandi, Perezida Kagame yitabiriye inama yamuhuje na mugenzi we wa Misiri, Fatta al Sisi, yari igamije kurebera hamwe icyakorwa mu gukemura ibibazo by’umutekano muke biri muri Libya na Sudani.

Ambasaderi Kalisa ubwo yageraga mu Biro bya Fayez Mustafa al-Sarraj, yakiriwe nk'umunyacyubahiro
Amb Kalisa yagejeje kuri Fayez Mustafa al-Sarraj, intashyo za Perezida Kagame wifuriza ishya n'ihirwe Abanya-Libya
Ibihugu byombi byiyemeje gukomeza gushimangira umubano mwiza bisanganywe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .