Ambasaderi Hazza yijeje kurushaho gushimangira umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 30 Ugushyingo 2019 saa 11:01
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), mu Rwanda Hazza Alqahtani yijejeje kurushaho gushimangira umubano n’ubutwererane igihugu cye gisanzwe gifitanye n’u Rwanda.

Ibi Ambasaderi Hazza yabivugiye mu birori bizwi nka ‘UAE Nation Day’ byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 igihugu cye kimaze cyivutse nyuma yo kwihuza kwa leta (Emirat) zirindwi.

Mu 1971 nibwo leta nka Abu Dhabi, Dubai, Ajman, Fujairah, Ras al Khaimah, Sharjah na Umm al Quwain zihuje zikora Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ambasaderi Hazza Alqahtani yavuze ko uyu munsi udasanzwe ku buyobozi n’abaturage ba UAE uje usanga iki gihugu gifite ubufatanye n’u Rwanda mu nzego zitandukanye.

Yagize ati ”Uyu mwaka, ubufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’u Rwanda bwateye intambwe igaragara no guhamya ubufatanye mu nzego z’ubukerarugendo, kwakira abantu, uburezi, ibijyanye n’indege ndetse n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi”.

Ambasaderi Hazza yongeyeho ko umubano w’u Rwanda na UAE utera imbere mu buryo butanga ibisubizo ndetse ko azarushaho kuwushimangira.

Ati ”Nibaza ko umubano wacu n’u Rwanda uri gutera imbere mu buryo butanga ibisubizo ndetse turizera ko tuzakomeza kuwushimangira mu nzego zitandukanye”.

Kuva iki gihugu cyafungura ambasade yacyo mu Rwanda mu 2018, iyi ni inshuro ya kabiri ibi birori byo kwishimira ukwishyira hamwe kwa UAE bibereye mu Rwanda, bikaba byari byitabiriwe n’abayobozi batandukanye biganjemo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, wari n’umushyitsi mukuru muri ibi birori Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko umubano w’ibihugu byombi uhagaze neza bigaragazwa n’uko buri kimwe gifite ugihagarariye mu kindi ndetse ko u Rwanda rwawungukiyemo cyane mu bijyanye n’ubucuruzi.

Yagize ati “Ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwariyongeye muri iyi myaka itanu ishize ku buryo ndetse n’ibyo twohereza muri UAE byikubye hafi kabiri, ni ibintu byiza bigaragaza ko bifitiye akamaro ubucuruzi, bifitiye akamaro abacuruzi bacu muzi ko twanafunguye ambasade muri 2015, tukaba twarohereje ambasaderi vuba ahangaha, nabo bakaba barafunguye ambasade umwaka ushize muri Werurwe”.

Mu 2018 ibi bihugu byahahiranye ibicuruzwa bifite agaciro karenga Amadorali miliyoni 750, ndetse mu kwezi gushize ku bufatanye bwa leta y’u Rwanda na sosiyete ya Dubai Ports World izobereye mu gucunga no kubaka ububiko bw’imizigo iva cyangwa ijya mu mahanga, hakaba harafunguwe ububiko bw’ibicuruzwa bwiswe ‘Kigali Logistics Platform’.

Ubu bubiko buzafasha abacuruzi bo mu Rwanda bajyaga bagorwa no kuvana ibicuruzwa byabo mu mahanga, bigatinda mu nzira biva ku byambu nka Mombasa cyangwa Dar es Salaam.

Amb Hazza Alqahtani yavuze ko agiye kurushaho gushimangira umubano w'igihugu cye n'u Rwanda
Ibi birori byitabiriwe n'abahagarariye ibihugu byabo batandukanye
Kuri uyu munsi wa UAE Nation Day, Amb Hazza Alqahtani yageneye impano Amb. Nduhungirehe
Muri ibi birori ubuyobozi bwa RwandAir bwatanze itike z'indege zo kujya Dubai, umwe mu mijyi igize UAE
Ni ibirori byitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza