Amb. Masozera yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Kenya

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 6 Ukuboza 2018 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Kenya, Dr Richard Masozera, yatanze impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri icyo gihugu.

Kuri uyu wa Kane tariki 5 Ukuboza nibwo Masozera yashyikirije izo mpapuro Perezida Uhuru Kenyatta muri Perezidansi i Nairobi.

Masozera yijeje gukoresha imbaraga ze mu gukomeza guteza imbere umubano mwiza ibihugu byombi bisanganywe.

Ati “Nahawe izi nshingano mu gihe umubano w’ibihugu byacu uri ku rwego rwo hejuru, mu gihe kandi inzira yo kwihuza kw’akarere kacu iri kwihuta bidasanzwe.”

Perezida Kenyatta yahaye ikaze Ambasaderi Masozera, ashimira uburyo ibihugu byombi bikomeje guteza imbere umubano.

Muri Nzeli uyu mwaka nibwo Inama y’Abaminisitiri iyobowe na Perezida Kagame yagize Masozera Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya asimbuye James Kimonyo.

Ibihugu byombi bisanganywe ubufatanye bukomeye mu ngeri zitandukanye zirimo ubutabera, ikoranabuhanga mu itumanaho, umutekano, ubuhinzi, uburezi n’ibindi.

Hafi 30 % y’ibyo u Rwanda ruvana mu mahanga binyura ku cyambu cya Mombasa.

U Rwanda rucumbikiye abashoramari benshi bo muri Kenya, dore ko mu 2014 hari hamaze kwandikwa sosiyete z’ubucuruzi zo muri iki gihugu zisaga 1300.

Ishoramari ry’abanyakenya mu Rwanda kuri ubu rifite agaciro ka miliyoni 418 z’amadolari ya Amerika.

Ibyo u Rwanda rwohereza muri Kenya umwaka ushize byinjije miliyoni 112 z’amadolari, mu gihe agaciro k’ibyo Kenya yohereje mu Rwanda nako gasaga gato miliyoni 112 z’amadolari.

U Rwanda na Kenya bihuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, no mu muhora wa ruguru w’uwo muryango aho abaturage b’ibihugu bya Kenya, Uganda n’u Rwanda bemerewe kugendererana hakoreshejwe indangamuntu.

Dr Masozera atanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Kenya
Masozera yakiranywe n'abandi ba Ambasaderi bashya 17

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza