00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasade ya Suède mu Rwanda yateguye igikorwa cyo kurwanya ivangura n’urwango

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 11 Ukwakira 2021 saa 04:48
Yasuwe :
0 0

Ambasade ya Suède mu Rwanda ifatanyije n’ Umuryango Mpuzamahanga uharanira amahoro binyuze mu gukumira no kurwanya Jenoside, AEGIS Trust, bateguye igikorwa bise ‘Remember ReActs’, kigamije kurwanya ivangura n’urwango byabyara Jenoside.

Iki gikorwa kizamara icyumweru kiratangira kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ukwakira 2021, cyikazabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, cyateguwe binyuze mu muryango mpuzamahanga ukora ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi, kurwanya ivangura n’urwango rukorerwa Abaromani.

Igikorwa cya ‘Remember ReAct’ cyashyizwemo imbaraga n’ihuriro ryo muri Stockholm rishinzwe kubungabunga amateka hamwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Uburezi za Suède.

Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague, yavuze ko hateguwe iki gikorwa mu rwego rwo gusigasira amateka ya Jenoside nka kimwe mu byatuma itongera kubaho.

Yagize ati “Kugumishaho amateka ya Jenoside bisaba gukomeza gushyiramo imbaraga, muri Suède guverinoma yashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya urwango rukorerwa Abayahudi rukiranga sosiyete yacu. Turizera ko nubwo amateka yacu na sosiyete bibyanga ariko iki gikorwa cyagirira Abanyarwanda akamaro.”

Umunyamabanga wa AEGIS Trust, Mutanguha Freddy, yashimye ambasade kuba yateguye iki gikorwa yemeza ko hari isomo rikomeye Abanyarwanda bazakuramo.

Yagize ati “Remember ReAct izaduha amahirwe yo gusibiza amaso inyuma no kwigira kuri Jenoside yakorewe Abayahudi, iyi ni nkunga ikomeye yo kwigira kuri guverinoma Suède. Turashimira ambasade yazanye iki gikorwa ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.”

Iki gikorwa kiratangira tariki ya 11 kizarangire ku ya 18 Ukwakira, kizajya kibera mu mbuga yo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague, yavuze ko hateguwe iki gikorwa mu rwego rwo gusigasira amateka ya Jenoside nka kimwe mu byatuma itongera kubaho
Rember ReAct izamara icyumweu ibera mu mbuga yo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .