00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasade ya Qatar mu Rwanda yatashye inyubako nshya (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Nyakanga 2021 saa 03:13
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro inyubako nshya ya Ambasade ya Qatar mu Rwanda.

Iyi nyubako nshya iherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, yatashywe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Nyakanga 2021.

Mu muhango wo kuyifungura, Minisitiri Dr Biruta yashimye umubano umaze gushinga imizi hagati y’u Rwanda na Qatar.

Yakomeje avuga ko “iki gikorwa [cyo gutaha inyubako nshya] gishimangira indi ntambwe yatewe mu kurushaho kwagura umubano w’ibihugu byombi.’’

Ambasade ya Qatar mu Rwanda yakoreraga mu nyubako iherereye hafi ya Kigali Marriot Hotel mu Karere ka Nyarugenge.

U Rwanda na Qatar bifitanye umubano umaze guhama, ushingiye ku bwubahane na dipolomasi.

Ku wa 26 Gicurasi 2015, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge. Aya masezerano yari yahujwe n’inama yigaga ku bibazo biterwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge (Qatar International Anti-Drug Forum) yaberaga i Doha muri icyo gihugu.

Kuva mu 2017, ibihugu byombi byarushijeho kugana mu cyerekezo kizima. Muri Gicurasi uwo mwaka, byasinye amasezerano yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi, agamije kurushaho kunoza umubano.

Mu 2018, abakuru b’ibihugu batangiye gukora ingendo zigamije kunoza umubano uhuriweho.

Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko i Doha muri Qatar inshuro ebyiri mu myaka ibiri mu gihe mugenzi we, Umuyobozi w’Ikirenga, Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani na we yasuye u Rwanda inshuro ebyiri mu 2019.

Muri izo ngendo, hasinywe amasezerano hagati y’ibihugu byombi, ajyanye n’iby’indege, guteza imbere no kurengera ishoramari n’ay’ubufatanye mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi n’ikoranabuhanga.

Kugeza ubu u Rwanda rufitanye umubano na Qatar, aho indege za Qatar Airways zikora ingendo zihuza imijyi ya Doha na Kigali.

Muri Gashyantare 2020, Qatar Airways yatangaje ko iri mu biganiro bigamije kuyifasha kugira imigabane ingana na 49% muri Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir.

Qatar Airways kandi yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Leta y’u Rwanda, ajyanye no kugira imigabane ingana na 60% mu Kibuga Mpuzamahanga kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera kizaba gifite agaciro ka miliyari 1,3$, kikazaba cyakira abantu miliyoni zirindwi ku mwaka mu cyiciro cya mbere na miliyoni 14 mu cyiciro cya kabiri.

Ambasade ya Qatar mu Rwanda yimukiye mu nyubako nshya
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro inyubako nshya ya Ambasade ya Qatar mu Rwanda
Minisitiri Dr Biruta yashimye umubano umaze gushinga imizi hagati y’u Rwanda na Qatar
Imiterere y'iyi nyubako uyirebeye imbere
Nyuma y'uyu muhango hafashwe ifoto y'urwibutso
Iyi nyubako nshya iherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yavuze ko gutaha inyubako nshya ari igikorwa gishimangira intambwe yatewe mu kurushaho kwagura umubano w’ibihugu byombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .