00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasade y’u Bushinwa yateguye irushanwa ryo kwizihiza imyaka 50 y’umubano n’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Ukwakira 2021 saa 12:41
Yasuwe :
0 0

U Rwanda n’u Bushinwa byatangije umubano tariki ya 12 Ugushyingo 1971 ushingiye ku bufatanye, kwizerana, kubahana ndetse no gushyigikirana muri byose. Impande zombi zifata iyi yubile nk’amahirwe yo gusuzuma iterambere ry’umubano hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa ndetse no kunoza birushijeho umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa mu myaka 50 izaza.

Mu rwego rwo gufasha abaturage b’ibihugu byombi kumva urwego ndetse n’ingirakamaro y’umubano, kubungabunga itumanaho ndetse no kwagura ubuhahirane hagati y’abantu, Ambasade y’u Bushinwa yateguye irushanwa rizakorwa binyuze kuri internet mu rwego rwo kwibuka intambwe imaze kugerwako muri iyi y’imyaka 50 ishize.

Hazabazwa ibibazo 15 muri rusange, ibibazo bitanu kuri buri cyiciro. Tariki ya 01 Ukwakira muzatangarizwa aho muzasanga ibibazo, binyujijwe ku rubuga rwa Twitter rwa Ambasade y’u Bushinwa. Ibibazo bizaba biri mu rurimi rw’Ikinyarwanda n’Icyongereza.

Kugira ngo witabire iri rushanwa ugomba gukurikira Ambasade y’u Bushinwa kuri Twitter @ChinaEmbinRW, no gukanda kuri link y’ibazwa kugira ngo usoze ibyiciro bitatu byose by’ikibazo.

Usabwa kandi gukora Retweet ndetse na ‘Reply’ kuri tweet hanyuma usangize (tag) #ChinaRwanda50 utange igitekerezo cyangwa ibyiyumviro byawe ku bucuti bw’u Bushinwa n’u Rwanda, Ubuhahirane ndetse n’imikoranire hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda.

Icyiciro cya mbere kizahembwamo batatu ba mbere, icyiciro cya kabiri hazahembwamo batatu; icyiciro cya gatatu hazahembwamo batanu ndetse na 15 b’abanyamahirwe mu bitabiriye irushanwa.

Mu bihembo bizatangwa harimo gusura pariki y’Akagera ku buntu, ‘Hard drive’ zikoreshwa kuri mudasobwa, écouteurs Bluet ndetse n’izindi mpano zirimo ibikoresho bitandukanye bituruka mu gihugu cy’u Bushinwa.

Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cy’iri rushanwa kizatangira itariki ya 1 kugeza ku ya 7 Ukwakira 2021, icyiciro cya kabiri cyo kikazatangira itariki ya 8 kugeza 14 Ukwakira 2021 mu gihe icyiciro cya gatatu kizatangira itariki ya 15 kugeza 21 Ukwakira 2021. Umuhango wo guhemba uzaba mu ntangiriro za Ugushyingo.

Mu gihe hari aho ugize ikibazo cyangwa ushaka gusobanuza wahamagara
+250- 252586714 cyangwa +250-252584965.

Ambasade y’u Bushinwa yateguye irushanwa ryo kwizihiza imyaka 50 y’umubano n’u Rwanda
Iri rushanwa rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .