00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasade y’u Bushinwa yahaye Imbuto Foundation miliyoni 30 Frw yo kwishyurira abanyeshuri batishoboye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ugushyingo 2021 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yahaye Imbuto Foundation inkunga ya 30.770.000 Frw azifashishwa mu kwishyurira amashuri abana bava mu miryango itishoboye binyuze muri gahunda ya ‘Edified Generation Scholarship Programme’.

Amasezerano yo gutanga iyi nkunga yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Ugushyingo 2021.

Imbuto Foundation yari ihagarariwe n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine n’Umuhuzabikorwa w’Ishami ry’Uburezi muri Imbuto Foundation, Kabiligi Clément.

Biteganyijwe ko iyi nkunga ya 30.770.000 Frw izifashishwa mu kurihira abanyeshuri izageza mu mpera za 2022.

Izatangwa binyuze muri gahunda yatangijwe na Imbuto Foundation mu 2002, igamije gufasha mu burezi bw’abana baturuka mu miryango itishoboye.

Ku wa 2 Ugushyingo 2021, Ambasade y’u Bushinwa na Imbuto Foundation byasinye amasezerano y’imikoranire igamije guha buruse abanyeshuri b’abahanga biga mu mashuri yisumbuye ariko badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira.

Abazafashwa binyuze muri iyi gahunda bazajya bahabwa 400$ ku mwaka arimo abashoboza kwishyura amafaranga abatunga, imyambaro y’ishuri n’ibindi bikoresho.

Iyi nkunga yatanzwe binyuze muri gahunda ya “Edified Generation’’ ifasha abanyeshuri bagera kuri 694 bo mu mashuri yisumbuye 102 mu gihugu hose muri uyu mwaka.

Uretse kubarihirira amashuri binyuze muri iyi gahunda abana bahabwa ubumenyi buzabafasha kwibeshaho mu buzima busanzwe, bakagirwa inama mu bijyanye no gucunga neza amafaranga binyuze mu ihuriro ngarukamwaka ry’urubyiruko. Kuva iyi gahunda yatangira abanyeshuri 9601 bamaze gufashwa.

Inkunga yatanzwe n’u Bushinwa iri mu bufasha iki gihugu giha u Rwanda mu guteza imbere uburezi no kongerera urubyiruko ubumenyi hagamijwe kubaka no kunoza imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Kuva mu 2013, Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda imaze gutanga buruse ku banyeshuri bagera ku 100 badafite ubushobozi bwo gukomeza amashuri yisumbuye.

Aya masezerano asinywe mu gihe Ambasade y’u Bushinwa yizihiza imyaka 50 imaze iri mu mubano uhamye n’u Rwanda ndetse n’Umuryango Imbuto Foundation ukaba wizihiza imyaka 20 umaze ushinzwe.

Mu myaka 20 ishize Umuryango Imbuto Foundation waranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha abatishoboye ndetse ukaba wemeza ko no mu myaka iri imbere uzakomeza gushyira imbaraga mu kugeza uburezi na serivisi z’ubuzima kuri bose, hamwe no kubaka ubushobozi bw’urubyiruko.

Umuryango Imbuto Foundation washinzwe mu 2001 utangijwe na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame; watangiye witwa PACFA ‘Protection and Care of Families against HIV/AIDS’ – Gahunda yari igamije kwita ku miryango, by’umwihariko ku bana, urubyiruko n’abagore banduye Virusi itera SIDA, harimo n’abagore bayandujwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu 2007, PACFA yari imaze kwagura ibikorwa birenze ibyo kurwanya icyorezo cya SIDA, yahinduriwe izina yitwa Imbuto Foundation.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, ashyira umukono ku masezerano y'inkunga yatanzwe n'u Bushinwa binyuze muri Ambasade yabwo mu Rwanda
Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda isanzwe itera inkunga uburezi mu gihugu
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine n’Umuhuzabikorwa w’Ishami ry’Uburezi muri Imbuto Foundation, Kabiligi Clément ni bo bari bahagarariye uyu muryango ubwo hasinywaga aya masezerano
Ambasade y’u Bushinwa yahaye Imbuto Foundation miliyoni 30 Frw yo kwishyurira abanyeshuri batishoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .