Amb. Stanislas Kamanzi yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Côte d’Ivoire

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Ugushyingo 2017 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi Stanislas Kamanzi, yashyikirije Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Dramane Ouattara, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu, aho azaba afite icyicaro i Abuja muri Nigeria.

Uyu muhango wabereye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu mu murwa mukuru, Abidjan.

Amb. Kamanzi yakiriwe na Perezida Ouattara bagirana ibiganiro bishingiye ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi, n’uburyo ubuhahirane bw’abaturage buzarushaho gutezwa imbere.

Amb. Kamanzi yahaye Perezida wa Côte d’Ivoire intashyo za mugenzi w’u Rwanda, Paul Kagame.

U Rwanda na Côte d’Ivoire ni ubwa mbere ibihugu byombi bitangije umubano ushingiye kuri za ambasade, ariko hasanzweho imikoranire myiza mu nzego zitandukanye harimo n’ubwikorezi, dore ko ubu RwandAir igirira ingendo zayo i Abidjan kuva muri 2016.

Amb. Stanislas Kamanzi yakiriwe na Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Dramane Ouattara
Ambasaderi Stanislas Kamanzi, yashyikirije Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Dramane Ouattara, impapuro zimwemerera guhagararirayo u Rwanda
Amb. Stanislas Kamanzi yagizranye ibiganiro Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Dramane Ouattara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza