Amb. Sheikh Habimana yasabye Abanyarwanda barangije muri Kaminuza ya PAUWES kwitura igihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Ukwakira 2018 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda icyenda basoje amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Ishami rya Kaminuza Nyafurika yigisha ibijyanye n’Amazi, Ingufu n’Imihindagurikire y’Ikirere (The Pan African Institute for Water and Energy Sciences- PAUWES) ifite icyicaro muri Algeria.

Abanyeshuri 79 basoje mu 2018 bava mu bihugu 25 bya Afurika, bize amasomo ya Engineering n’ibijyanye n’Amazi n’Ingufu.

Ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya gatatu kuva PAUWES yashingwa mu 2014 byabereye muri Kaminuza ya Tlemcen ku wa 1 Ukwakira 2018.

Byitabiriwe na Komiseri muri AU ushinzwe Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, Prof. Sarah Anyang Agbor; Umuyobozi w’Intara ya Tlemcen, Ali Benyaiche; Ambasaderi w’u Budage muri Algeria, Ulrike Knotz; Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri; Sheikh Habimana Saleh, wari uhagarariye Perezida Kagame uyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’abandi.

Ambasaderi Sheikh Habimana yavuze ko abanyeshuri basohotse bize amasomo akenewe azabafasha gutanga imirimo no kuzamura ubukungu.

Yagize ati “Ni umwanya w’ibyishimo kwitabira ibi birori by’abasoza amasomo. Urubyiruko rwacu rufite uruhare rukomeye mu kugana kuri Afurika twifuza nkuko biri mu cyerekezo 2063. PAUWES ifite uruhare mu kwihuza kwa Afurika no gukemura ibibazo bihari. Icy’ingenzi ku banyeshuri basoje amasomo ni uko bahuje kwiyumvamo Afurika. Ni iby’agaciro gakomeye. Biragaragaza intambwe tumaze gutera mu kwihuza twatangiye kera.”

Yabashishikarije kuba ba ambasaderi b’ubumenyi bahawe bwo guhindura abatuye Afurika.

Yagize ati “Umukuru w’Igihugu mpagarariye akunda urubyiruko. Inshingano yahawe zo guteza imbere urubyiruko mu Muryango w’Abibumbye. Hari icyizere ko ibyifuzo byanyu azabigira ibye kandi akabateza imbere.”

Abanyarwanda basoje amasomo barimo Kazora Shyaka Amos, Habumugisha Vincent, Bizihuraho Théobald bize ibijyanye n’Amazi; Sibomana Jean Paul, Rugira Kelvin, Mutabaruka Alexis na Rutibabara Jean Baptiste bize iby’Ingufu; Nshimiyimana Ernest waminuje mu bijyanye n’Ingufu na Engineering na ho Icyimpaye Gisèle yiga iby’Amazi na Engineering.

Mu mpanuro ze, Ambasaderi Sheikh Habimana yabahaye umukoro wo gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda.

Ati “Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Mushikiwabo Louise yambwiye ko ngomba kubashishikariza. Nabonye ko abashakamo umusaruro kandi nagize amahirwe nsanga mufite iyo myumvire.”

Yakomeje ati “Mufite umwenda w’ibitangaza Imana yabakoreye kuko mu Banyarwanda benshi ni mwe mwabonye amahirwe yo kwiga kuri buruse nziza. Kwishyura uwo mwenda neza ni uko muzubaka u Rwanda ruzira amoko, amadini n’uturere bitandukanya. Hanyuma mukanabagezaho amazi n’amashanyarazi.”

Abiga muri PAUWES basoza bafite ubumenyi bubafasha guhangana n’ibibazo bijyanye n’amazi, ingufu, n’imihindagurikire y’ibihe Afurika ihuriyeho n’Isi.

Prof. Sarah Anyang Agbor yashimye umuhate w’abasoje amasomo.

Yagize ati “Mwarakoze kubungabunga indangagaciro z’umugabane wacu. Ndabifuriza ihirwe ku hazaza hanyu. Ndabanezererewe, Afurika irabishimiye.”

PAUWES ikorera mu nyubako za Kaminuza ya Abou Bekr Belkaid mu Mujyi wa Tlemcen muri Algeria, yafunguye imiryango mu 2014.

Ni ishami rimwe mu ya Kaminuza Nyafurika, yatangijwe mu 2008 nyuma y’icyemezo cy’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma muri AU. Ritanga uburezi bwisumbuye mu kujyana umugabane mu cyerecyezo gihamye, mu burezi bwigisha imiyoborere myiza, ubushakashatsi, ishoramari no guharanira iterambere rusange.

Kuva yashingwa imaze kunyuramo Abanyarwanda 20. Biteganyijwe ko mu 2019 abagera kuri barindwi n’abandi batatu mu 2020 aribo bazahabwa Impamyabumenyi.

Abanyarwanda babonye Impamyabumenyi z'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza bari bagaragiwe n'imiryango yabo
Abanyarwanda basoje amasomo basabwe gufatanya n'abandi kubaka igihugu
Abanyeshuri 79 bo mu bihugu 25 bya Afurika basoje amasomo y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'Amazi, Ingufu n'Imihindagurikire y'Ikirere
Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri_ Sheikh Habimana Saleh (hagati) yafashe ifoto y'urwibutso n'Abanyarwanda icyenda basoje amasomo
Ambasaderi Sheikh Habimana yavuze ko abanyeshuri basohotse bize amasomo akenewe azabafasha gutanga imirimo no kuzamura ubukungu
Ibirori byo gusoza amasomo byari umunsi w'ibyishimo byinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza