Izo mpapuro Ambasaderi Marie Chantal Rwakazina yazishyikirije Umuyobozi Mukuru wa WTO, Roberto Azevêdo, kuri uyu wa 29 Ukwakira 2019 ku cyicaro gikuru cy’uwo muryango kiri mu Mujyi wa Genève, mu Busuwisi.
Ambasaderi Marie Chantal Rwakazina yijeje Azevêdo ko u Rwanda ruzagira uruhare mu guharanira ko ibiganiro ku bucuruzi mpuzamahanga cyane ibigamije guhindura no kunoza amasezerano mpuzamahanga agenga ubucuruzi, bikorwa mu buryo bunoze, burangwa no kumvikana ndetse no kubahana hagati y’ibihugu.
Roberto Azevêdo yashimye cyane uruhare u Rwanda rwagize mu ishyirwaho ry’amasezerano mpuzamahanga yo koroshya ubucuruzi.
Banaganiriye kandi ku buryo Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi wafasha u Rwanda mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’intego zarwo z’iterambere.
Ibi biganiro byasojwe no kurebera hamwe uburyo bwo kwagura imikoranire myiza isanzwe hagati ya WTO n’u Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO