00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Nkulikiyimfura yashyikirije Minisitiri w’Intebe wa Kuwait inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 9 Nyakanga 2021 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi François Nkulikiyimfura yashyikirije Minisitiri w’Intebe wa Kuwait, Sheikh Sabah Khalid Al Hamad Al Sabah, inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Aziya.

Amb. Nkulikiyimfura asanzwe ahagarariye u Rwanda muri Qatar ari naho afite icyicaro, yatanze izi nyandiko ku wa 8 Nyakanga 2021.

Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda muri Qatar byatangaje kuri Twitter ko “Amb Nkurikiyimfura yashyikirije, Minisitiri w’Intebe Sheikh Sabah Khalid Al Hamad Al Sabah, inyandiko zimwemerera guhagarira u Rwanda muri Leta ya Kuwait.”

Umubano hagati y’u Rwanda na Kuwait watangiye mu myaka 45 ishize, aho n’Ikigega cya Kuwait gishinzwe Iterambere ry’Ubukungu bw’Abarabu (Kuwait Fund for Arab Economic Development, KFAED) gifasha u Rwanda cyane mu bijyanye n’ibikorwa remezo, uburezi n’iterambere ry’ubuzima.

Muri Nzeri 2019, Guverinoma ya Leta ya Kuwait na Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda, byasinyanye amasezerano ajyanye no gutwara abantu n’ibintu mu kirere.

Mu 2015, Kuwait yateye inkunga u Rwanda mu bikorwa byo kubaka umuhanda wa Nyagatare-Rukomo, mu Ntara y’Iburasirazuba.

Kuwait ni igihugu giherereye mu Burengerazuba bwa Aziya mu kigobe cya Perse, gifite amateka yihariye kuva ku myemerere n’imibereho y’abagituye.

Iki gihugu gifite ubuso bwa 17.820 km², gihana imbibi na Iraq na Arabie Saoudite. Imibare yo mu 2016 igaragaza ko Kuwait ituwe n’abaturage miliyoni 4,2, muri bo miliyoni 1,3 bakomoka mu gihugu mu gihe abagera kuri miliyoni 2,9 (bagize 70% y’abaturage bose) batahavukiye.

Mu bijyanye n’imyemerere, abaturage b’iki gihugu benshi babarizwa mu idini ya Islam n’ubwo nta mibare ifatika ihari bivugwa ko hagati ya 60-70% ari aba-Sunni mu gihe abari hagati ya 30-40% babarizwa mu ba-Shia.

Abatuye iki gihugu bakoresha indimi zirimo Icyarabu mu gihe ama- Dinar ariyo bakoresha nk’ifaranga ryabo.

Kuwait ifite ubukungu buri hejuru aho mu 2019 yabarirwaga umusaruro mbumbe wa miliyari 134,6$.

Imibare ya Banki y’Isi yo mu 2015 igaragaza ko umusaruro umuturage umwe yinjiza ku mwaka (GDP per capita) muri Kuwait ungana n’amadorali ya Amerika 28,975.

Ambasaderi François Nkulikiyimfura yashyikirije Minisitiri w’Intebe wa Kuwait, Sheikh Sabah Khalid Al Hamad Al Sabah inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu
Ambasaderi François Nkulikiyimfura yakiriwe mu biro bya Sheikh Sabah Khalid Al Hamad Al Sabah

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .