Amb. Nduhungirehe mu Bushinwa mbere y’uruzinduko rwa Perezida Xi Jinping mu Rwanda

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 5 Nyakanga 2018 saa 06:22
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yagiriye uruzinduko mu Bushinwa mu gihe hitegurwa uruzinduko rwa Perezida wa bwo, Xi Jinping, mu Rwanda.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru, Amb. Nduhungirehe yatangaje ko Perezida Xi Jinping azagirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda ku wa 22 na 23 Nyakanga 2018.

Kuri uyu wa Kane, Amb. Nduhungirehe yatangaje kuri Twitter ko yagiriye uruzinduko mu Bushinwa mu gihe hategerejwe urwa perezida w’iki gihugu.

Yagize ati “Uyu munsi kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa nahuye na Chen Xiaodong wungirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga. Twaganiriye ku gukomeza umubano w’ibihugu byombi, uruzinduko rw’akazi rwa Perezida Xi Jinping mu Rwanda n’imyiteguro y’Inama y’Ihuriro ry’ubukungu ry’ibihugu by’Afurika n’u Bushinwa izabera i Beijing.”

Inama ya FOCAC iba igizwe n’inama z’abaminisitiri, ziba buri myaka itatu, iya mbere ikaba yarabaye mu Ukwakira mu 2000 i Beijing naho iheruka yabereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo ku wa 2015.

Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa urakomeye, buri gihugu gifite Ambasaderi mu kindi. Uretse ibyo, amasosiyete akomeye y’Abashinwa arimo ay’ubwubatsi arakomeye ku isoko ry’u Rwanda mu kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda, imiturirwa n’ibindi.

Uretse ibikorwa by’ubucuruzi by’Abashinwa mu Rwanda, bunarutera inkunga mu nzego zitandukanye. Kuri ubu hari kurangizwa inyubako izakoreramo Minisitiri w’Intebe na minisiteri zigera kuri eshanu. Izuzura itwaye miliyoni 37 z’amadolari ya Amerika, yose yatanzwe n’u Bushinwa.

Ambasaderi Nduhungirehe yahuye na Chen Xiaodong wungirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w'u Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza