Kwamamaza

Amb.Mugambage yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Sudani y’Epfo

Yanditswe kuya 1-10-2016 saa 08:57' na Mukaneza M. Ange


COMMENTS: 2

Ambasaderi Frank Mugambage yashyikirije Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu, ku wa Gatatu w’icyumweru gishize.

Amb. Mugambage usanzwe uhagarariye u Rwanda muri Uganda, agiye kubifatanya na Sudani y’Epfo ariko icyicaro cye kiri i Kampala.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na ambasade y’u Rwanda muri Uganda rivuga ko Amb. Mugambage yashyikirije Kiir intashyo zivuye kuri Perezida Paul Kagame ndetse aniyemeza gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi aho yanagaragaje uruhare rwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’akarere Sudani y’Epfo ihuriyeho n’u Rwanda.

Ku ruhande rwe perezida Kiir yakiriye Amb.Mugambage muri Sudani y’Epfo amubwira ko igiye kuba nk’igihugu cye cya kabiri.

Yakomeje kandi ashima ubufasha u Rwanda rwahaye igihugu cye ndetse anavuga imyato uburyo ubu rufite amahoro kandi rukomeje gutera imbere nyuma y’amateka mabi, ibi bikamuha icyizere ko na Sudani y’Epfo izabigeraho.

Kiir kandi yanashimye ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) kubera ko zikora ibyo zishinzwe neza.

The Newtimes dukesha iyi nkuru ivuga ko uretse gutanga impapuro zimwerera guhagararira u Rwanda muri Sudani y’Epfo, Amb. Mugambage yanahuye n’abanyarwanda baba mu mujyi wa Juba bamugaragarije ko bamwishimiye.

Mu biganiro bagiranye bamweretse imbogamizi bakomeje guhura nazo, na we abasaba kutemera ko zibaca intege mu kugaragaza isura nziza y’u Rwanda.

Yagiranye ibiganiro kandi n’ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UNMISS), aho yabibukije guhora iteka bashyira imbere indangagaciro ziranga inzego z’umutekano mu Rwanda zirimo gukunda igihugu, ubwitange, kongera ubumenyi binyuze mu myitozo n’ikinyabupfura.

Mugambage kandi yanagiranye ibiganiro n’abambasaderi bo mu bihugu bigize umuryango w’ubukungu, IGAD aho bamusobnanuriye muri rusange uko ibintu byifashe muri Sudani y’Epfo.

Ambasaderi Mugambage ubwo yatangaga impanuro ku munsi wahariwe Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 6 Mutarama 2017
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved