Amb.Kimonyo yashimiye Kaminuza ya Mount Kenya gutangiza amasomo ya siyansi mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ukwakira 2017 saa 05:02
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo, yashimye uruhare rwa Kaminuza ya Mount Kenya mu iterambere ry’uburezi mu Rwanda, by’umwihariko kuba yarahatangije amasomo ya siyansi.

Ejo ku wa Gatatu Amb.Kimonyo yagejeje ijambo ku banyeshuri 300 b’abanyamahanga n’abarimu ba Kaminuza ya Mount Kenya, ishami rya Nairobi, ababwira ku ruhare rwa dipolomasi mu kunoza umubano hagati y’u Rwanda na Kenya.

Yavuze ko u Rwanda na Kenya bikomeje kwishimira umusaruro uturuka mu mubano mwiza bifitanye, aho watumye Kenya ishora imari mu Rwanda ingana na miliyoni 500 z’amadolari ya Amerika muri uyu mwaka.

Amb.Kimonyo yakomeje agaragaza uburyo Kaminuza ya Mount Kenya n’andi mashuri makuru aturuka muri Kenya ari ingirakamaro mu gufasha Guverinoma y’u Rwanda ku kugera ku ntego zayo z’iterambere.

Yagize ati “Ndashimira uruhare rw’iki kigo mu guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda by’umwihariko mu gufasha abanyeshuri bacu kwiga amasomo yerekeranye na siyansi.”

Yakomeje agira ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Guverinoma yacu yashyizeho umurongo w’ubukungu bushingiye ku bumenyi nk’imwe mu nkingi zikomeye zizatuma tugera ku ntego zacu mu bukungu. Ndashimira Kaminuza ya Mount Kenya kuba ari umufatanyabikorwa muri uru rugendo.”

Umuyobozi Mukuru wanashinze Kaminuza ya Mount Kenya, Dr. Simon Gisharu, yashimye uburyo Guverinoma y’u Rwanda itanga urubuga rwo gukora ubucuruzi rutuma abashoramari batangira kandi bagakomeza gukora ubucuruzi bwabo bugatera imbere nta nzitizi.

Yagize ati “Ngomba kuvuga ibi mu bunararibonye mfite mu burezi, mu by’ukuri mu Rwanda hambereye ahantu heza ho gushora imari. Twatangiye ibikorwa byacu mu Rwanda mu 2009, twateye imbere kugeza ubwo tugira ishami ryacu Kicukiro.”

Ishami ry’iyi Kaminuza mu Rwanda ryigamo abanyarwanda 4627 biga amasomo atandukanye arimo; ubuvuzi, amasomo y’ubumenyi, ubucuruzi n’ubukungu ndetse n’uburezi.

Dr. Gicharu atangaza ko iyi Kaminuza yashoye miliyari zirenga 18 mu ishami ryayo rya Kigali kandi hari gahunda yo kuryagura.

Dr.Gicharu yabwiye Ambasaderi Kimonyo ko nyuma yo gufunga ishami ryigisha farumasi mu ishami rya Kigali ubuyobozi bwa Kaminuza bwafashe umwanzuro wo kujyana abanyeshuri 70 b’abanyarwanda baryigagamo I Nairobi bagakomerezayo ayo masomo.

Ibi byose bikazakorwa nta kindi kiguzi batanze kuko bazakomeza kwishyura amafaranga angana n’ayo bishyuraga i Kigali naho Kaminuza ikazabarihira amacumbi, ibiribwa n’ibindi nkenerwa by’ibanze.

Amb. James Kimonyo ageza ijamabo ku banyeshuri ba Kaminuza ya MKU ashima ko yatangije amasomo ya Siyansi mu Rwanda
Ibiganiro byasojwe n'imbyino za Kinyarwanda
Abanyeshuri b'Abanyarwanda biga muri Kaminuza ya Mount Kenya n'abayobozi bayo mu ifoto rusange na Ambasaderi w'u Rwanda muri Kenya, Kimonyo James

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza