Amb. Habyalimana yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Guinée Equatoriale

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Gashyantare 2018 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi Habyalimana Jean Baptiste yashyikirije Perezida wa Guinée équatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, impapuro zo guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Amb. Habyarimana yakiriwe mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Malabo ku wa Mbere, taliki ya 19 Gashyantare 2018.

Mu kiganiro gito bagiranye, Perezida Teodoro Obiang, yagize ati “ U Rwanda na Guinée Equatorial byishimira umubano ntangarugero bifitanye ndetse ukwiye gushimangirwa no mu nzego zose.”

Yanavuze ko yishimira uruhare rwa Perezida Paul Kagame mu guteza u Rwanda imbere ndetse n’umurava we mu guharanira icyateza imbere Afurika, afatanyije n’abandi bayobozi b’ibihugu mu gushakira umuti ku kibazo cy’ubukene cyugarije uyu mugabane.

Nyuma yo gutanga ubutumwa yahawe na Perezida Kagame, Amb. Habyalimana yatangaje ko yishimiye guhagararira u Rwanda muri Guinée équatorialel isanzwe ifitanye umubano mwiza n’u Rwanda, anizeza Perezida Teodoro Obiang ko azakomeza gushimangira ubufatanye ndetse n’umubano mwiza biri hagati y’ibihugu byombi.

Amb. Habyalimana yanavuze ko azakora ibishoboka byose kugira ngo uyu mubano wungure abaturage b’ibihugu byombi mu nzego zose.

Ambasaderi Habyalimana Jean Baptiste yashyikirije Perezida wa Guinée Equatorial, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, impapuro zo guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu
Ambasaderi w'u Rwanda,Habyalimana Jean Baptiste na Perezida wa Guinée Equatorial, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo
Ambasaderi Habyalimana Jean Baptiste agiye guhagararira u Rwanda muri Guinée Equatoriale

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza