00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Gen. Karamba yaganiriye n’uyobora ikigo gishinzwe iyubakwa ry’imihanda ya Gari ya Moshi muri Tanzania

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ukwakira 2021 saa 02:39
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, General Major Charles Karamba, yagiranye ibiganiro byihariye n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe ibijyanye no kubaka imihanda ya Gari ya Moshi muri icyo gihugu (TRC), Masanja Kadogosa, byagarutse ku ntambwe imaze guterwa mu kubaka umushinga w’umuhanda wa Gari ya Moshi uzahuza Isaka na Kigali.

Ibiganiro hagati y’impande zombi byabaye ku wa Kabiri, tariki ya 5 Ukwakira 2021. Aba bayobozi bari baherekejwe n’abandi bakorana mu nzego zitandukanye.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, General Major Charles Karamba n’Umuyobozi Mukuru wa TRC, Masanja Kadogosa, baganiriye byimbitse kuri gahunda yo kubaka Umuhanda wa Gari ya Moshi uzahuza Umujyi wa Isaka muri Tanzania n’uwa Kigali.

Umushinga wo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi watangiye kuganirwaho mu 2000 hagati y’u Rwanda na Tanzania, aho ibihugu byombi byaje kwemeranya kubaka uzava mu Mujyi wa Dar es Salaam, ugakomeza ukagera Isaka, Rusumo muri Kirehe ndetse ukagera mu Mujyi wa Kigali.

Ku ruhande rw’u Rwanda, inzira yerekana ko uzanyura ku Rusumo ukagera mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k’ibilometero 18 kagera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera kiri kubakwa.

Mu 2018, ni bwo ibihugu byombi byashize umukono ku masezerano yo gutangira kubaka uyu muhanda. Kuva icyo gihe hatangiye inyigo y’ibizakenerwa, aho amafaranga azaturuka n’ibindi.

Inyigo iheruka gukorwa, yagaragaje ko u Rwanda rukeneye miliyari 1.3$ azarufasha kubaka inzira ya gari ya moshi ireshya n’ibilometero 138 mu gihe Tanzania ari nayo ifite igice kinini [394 Km] izakoresha miliyari 2.3$.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Gatete Claver, aheruka gutangaza ko ibiganiro byose byarangiye ndetse n’inyigo yarangiye ubu hasigaye inama ya nyuma kugira ngo uyu muhanda utangire kubakwa ku ruhande rw’u Rwanda.

Icyo gihe yagize ati “Hari ibintu bibiri byakozwe; icya mbere ni ibikenewe byose kugira ngo hatangire ibikorwa byo kubaka umuhanda wa gari ya moshi, icya kabiri ni ugutangira inyigo y’ibikenewe mu kubaka uwo muhanda. Muri make akazi kose k’ibanze kararangiye.”

Yakomeje agira ati “Ibisigaye ni ukugira ngo dukorane na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, ni nayo yadufashije gukora iyo nyigo kugira ngo noneho twicare tunavuge tuti ’amafaranga arava he yo kubaka uyu muhanda? Ayo dufite arangana gute, ayo dukeneye angana gute, yadufasha gute? Ubu ni byo turimo kuganira.”

Imirimo y’ibanze yamaze gukorwa kuri uyu mushinga ni iyo gushinga imambo aho umuhanda uzanyura; kugeza ubu hashinzwe imambo kuva ku Rusumo ugera i Ndera muri Kigali.

Ku ruhande rwa Tanzania ibikorwa byo kubaka umuhanda uva i Dar es Salaam ugera mu Mujyi wa Isaka byaratangiye aho muri Kamena, Leta ya Tanzania yashoye miliyari 376.34 z’amashilingi.

Uyu mushinga kandi wo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi wabengutswe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [RDC] ndetse mu gihe ubusabe bwayo bwakwemerwa, uzagurwa ugezwe mu Mujyi wa Goma cyangwa uwa Bukavu.

Izindi nkuru wasoma:

-  Ibyangombwa byose byararangiye! Amb Gatete ku by’umushinga wa Gari ya Moshi

-  Imambo zatangiye gushingwa: Icyerekezo gishya ku mushinga wa gari ya moshi mu Rwanda (Video)

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, General Major Charles Karamba, n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe ibijyanye no kubaka Imihanda ya Gari ya Moshi muri icyo gihugu (TRC), Masanja Kadogosa, baganiriye ku iyubakwa ry’umuhanda wa Gari ya Moshi Isaka-Kigali
Ibi biganiro byitabiriwe n'abayobozi batandukanye ku mpande zombi byarebeye hamwe intambwe imaze guterwa muri uyu mushinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .