Amb. Gatete yagizwe Minisitiri muri Mininfra, Dr Ndagijimana Uzziel agirwa uwa Minecofin

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Mata 2018 saa 07:20
Yasuwe :
2 0

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, aho uwari Minisitiri w’Ibikorwaremezo (MININFRA), James Musoni yasimbuwe kuri uyu mwanya na Gatete Claver wari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.

Mu mpinduka zatangajwe kuri uyu wa 6 Mata 2018, Dr Ndagijimana Uzziel yagizwe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) naho Gatete Claver wari kuri uyu mwanya agirwa Minisitiri w’ibikorwaremezo asimbuye Musoni James wari uwumazeho igihe.

Dr. Uzziel Ndagijimana yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Igenamigambi.

Mu yindi myanya, Dr Uwera Claudine yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi ku mwanya yasimbuyeho Uzziel Ndagijimana.

Dr Uwera Claudine yari asanzwe ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda muri Koleji yigisha iby’Icungamutungo n’Amabanki. Yabaye Umuyobozi w’agashami k’imari [economics] muri iyi kaminuza. Afite impamyabumenyi y’ikirenga yakuye muri Suède mu bijyanye n’ubukungu ariko mu gashami k’ibidukikije.

Rugigana Evariste yagizwe Umuyobozi Mukuru mu biro bya Minisitiri w’Intebe; Mirembe Alphonsine agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri yo muri Perezidansi ya Repubulika.

Mu bandi bahawe imyanya mishya harimo Kagarama Doreen wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri; naho Makolo Yvonne agirwa Umuyobozi Mukuru wa RwandAir ku mwanya yasimbuyeho Col Chance Ndagano.

Karake Charles yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma naho Byusa Michelle agirwa Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma.

Amb Gatete Claver yasimbuye James Musoni muri MININFRA
Musoni James wari Minisitiri w'Ibikorwaremezo yakuwe muri Guverinoma
Dr Ndagijimana Uzziel yagizwe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN)
Rugigana Evariste, Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe
Dr Uwera Claudine yari asanzwe ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda muri Koleji yigisha iby’Icungamutungo n’Amabanki. Yabaye Umuyobozi w’Agashami k’Imari muri iyi kaminuza
Kagarama Doreen wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri
Michelle Byusa wagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma yakozwe muri Aga Khan Foundation muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ishami ry'imari
Mirembe Alphonsine wigeze kuba Umuyobozi w'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe ubu ni Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri yo muri Perezidansi ya Repubulika
Yvonne Manzi Makolo wagizwe Umuyobozi Mukuru wa RwandAir

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza