00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Eugene Segore yatanze impapuro zimwemerera guhagararia u Rwanda mu birwa bya Maurice

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ugushyingo 2021 saa 08:46
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi Eugene Segore Kayihura, yashyikirije Perezida w’Ibirwa bya Maurice, Prithvirajsing Roopun, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Ni mu muhango wabaye ku wa 8 Ugushyingo 2021. Perezida Prithvirajsing Roopun yavuze ko yishimira umubano mwiza ushingiye ku bwubahane umaze igihe hagati y’ibihugu byombi kandi aha agaciro ubushake bwo gukomeza kuwushimangira.

U Rwanda n’Ibirwa bya Maurice bisanzwe bifitanye umubano mwiza. Mu 2014 byasinyanye amasezerano agamije koroshya ishoramari, ubucuruzi n’ubuhahirane. Ibihugu byombi kandi bifatwa nka bimwe byo ku Mugabane wa Afurika byateye intambwe ihambaye mu bijyanye no korohereza ishoramari.

Amb. Eugene Segore atanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Birwa bya Maurice nyuma y’igihe gito atanze izimwemerera guhagararira u Rwanda muri Lesotho.

Ambasaderi Segore ashyikiriza Perezida Prithvirajsing Roopun impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu birwa bya Maurice

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .