00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi w’u Bwongereza yasuye AOG Rwanda, ayizeza gukomeza ubufatanye

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 8 Nzeri 2021 saa 01:55
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, ku wa Kabiri tariki ya 7 Nzeli 2021, yasuye ikigo cya AOG Rwanda, gifasha urubyiruko kwihangira imirimo, acyizeza ko azakomeza umubano bafitanye mu bijyanye no guteze imbere ba rwiyemezamirimo bakiri bato.

AOG Rwanda yashinzwe mu 2011, ikora ibikorwa byo guhugura ba rwiyemezamirimo bakiri bato, bahabwa amasomo abafasha gushyira mu bikorwa ibitekerezo by’imishinga yabo. Ibafasha kandi kubona ibiro byo gukodesha ku giciro gito, ibaha ubujyanama ikanabahuza n’abafatanyabikorwa.

Ubwo Ambasaderi yasuraga iki kigo aho gikorera, yaganiriye na rumwe mu rubyiruko rwafashijwe n’icyo kigo, rugaragaza ko rutarahabwa amahugurwa rutari ruzi uko ibitekerezo by’imishinga yarwo byashyirwa mu bikorwa.

Urugero ni urwa Nina Nyirampeta uhinga urusenda akarucuruza mu mahanga binyuze mu kigo yashinze cyitwa Ineza Chilli.

Yavuze ko yaje muri iki kigo nta gitekerezo gihamye cy’umushinga afite, nyuma yo guhabwa amahugurwa abona umurongo w’ibikorwa bye, none nyuma y’imyaka ibiri amaze guhanga imirimo 84.

Nyirampeta yavuze ko mu 2019 aribwo yagiye muri AOG Rwanda nyuma yo kubura akazi, akaza kuhashakira ubumenyi bw’uburyo yakwihangira imirimo.

Ati “Narangije kaminuza mu 2015 kubona akazi bitoroshye, nza kubona ko hano bashaka abahanga imirimo nozamibereho ndasaba nemererwa kwitabira amahungurwa ya AOG yitwa "Ingenzi Social Enterprise Program". Tukihagera twari tuzi ko bazatwigisha bakaduha n’inkunga ariko sibyo natekerezaga kuko naravugaga ngo bazampa inkunga ntazi n’icyo nshaka?”

“Naje ngamije ubumenyi nsanga nibwo batanga, twarize duhabwa amahugurwa ntangira gutekereza icyo nakora nahamaze ibyumweru 12 mpita nshyira mubikorwa ibyo twigishijwe. Ubu nohereza uresenda mu mahanga ibintu bimeze neza.”

Ambasederi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, yashimishijwe n’ibikorwa by’urubyiruko yabonye muri iki kigo.

Ati “Natangaye cyane. Iyi ni imwe mu nama nziza ngize kugeza ubu kuko aha hari abantu batangaje cyane, bari gukora ibintu bihebuje nko guhanga imirimo, bari gutangiza imishinga ariko ikenewe cyane, bari kuzamura ubumenyi bw’abantu bizagira umusanzu bitanga mu iterambere ry’u Rwanda.”

“Cyane cyane natangajwe na AOG Rwanda iri gufasha iyi mishinga yose ndetse igashishikariza urubyiruko gukora ibishoboka byose ngo rutangize ubucuruzi bwarwo.”

Yakomeje avuga ko igihugu cye n’uyu muryango bisanzwe bifitanye umubano mwiza kandi ko azishimira kuwukomeza no guteza imbere ba rwiyemezamirimo bakiri bato.

Ati “Ubufatanye buzakomeza kuko umuyobozi wa AOG Rwanda yigeze kwakira igihembo cy’Umwamikazi w’u Bwongereza muri 2015 ku bw’ibikorwa byiza yakoze kandi birakomeje. By’umwihariko hano tuzafatanya mu burezi, ubuhinzi n’ubukungu ndacyeka ko n’iki kigo kizagerwaho kandi nshyize imbere ko ba rwiyemezamirimo bato bazibonamo.”

Umuyobozi wa AOG Rwanda akaba ari no mu bayishinze, Jean d’Amour Mutoni, yavuze ko banejejwe no kuba Ambasaderi w’u Bwongereza yabasuye kuko bifite byinshi bisobanuye kandi bigiye gutuma bakora cyane.

Yagize ati “Kuba Ambasaderi w’u Bwongereza yadusuye bigaragaza ko babona ibyo dukora kandi babiha agaciro, iyo ibyo ukora bihabwa agaciro biragushimisha kandi bikaguha n’imbaraga zo kurushaho gukora kuko gushimwa ni byiza.”

Kuba Ambasaderi yasuye uyu muryango ntibitunguranye kuko usanzwe ukorana neza n’u Bwongereza, umuyobozi wawo yahawe igihembo cya Queen’s Young Leaders Award ndetse abafatanyabikorwa benshi bafite baturuka mu Bwongereza.

AOG Rwanda imaze imyaka 10 ikora. imaze guhugura ba rwiyemezamirimo 183, bahanze imirimo 1500 ndetse ibikorwa byabo bikaba byarageze ku bantu barenga 150,000. Kuri ubu ikorera mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera, ufite intego yo kugira ishami muri buri karere mu gihugu.

Habayeho umwanya wo gutembereza Amb Daair ikigo cyose asobanurirwa ibikorerwamo
Amb Daair yeretswe anasobanurirwa ibyo iki kigo gikora
Amb Daair yashimye ibimaze gukorwa na AOG Rwanda
Ambasaderi Omar Daair yagiranye ibiganiro n'urubyiruko rukorera muri iki kigo
Nina Nyirampeta yageze muri AOG Rwanda nta gitekerezo gihamye afite ubu yohereza urusenda mu mahanga biturutse ku bumenyi yahawe
Umuyobozi wa AOG Rwanda, Mutoni Jean d'Amour yavuze ko gusurwa na Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda bibongereye imbaraga
Urubyiruko rwahawe amahugurwa rwemeza ko hari aho rwavuye n'aho rwageze rubikesheje iki kigo
Mutoni Jean d'Amour yigeze guhabwa igihembo cy'umuntu wakoze ibikorwa bifitiye sosiyete akamaro n'Umwamikazi w'u Bwongereza
AOG Rwanda imaze imyaka icumi ikora ibikorwa byo guhugura ba rwiyemezamirimo bakiri bato, muri ibi bikorwa byose ifashwa n'u Bwongereza
Ambasaderi Omar Daair yijeje uyu muryango kuzakomeza gukorana nawo mu guteza imbere ba rwiyemezamirimo bakiri bato

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .