00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Claver Gatete yahawe igihembo cy’indashyikirwa mu Banyafurika bazanye impinduka

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 7 Kanama 2021 saa 06:21
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb Claver Gatete, yahawe igihembo cy’indashyikirwa mu banyafurika bagize uruhare mu kuzana impinduka kuri uyu mugabane, gitangwa n’ikinyamakuru Forbes cyiswe ‘Best of Africa Awards of Excellence 2021’.

Iki gihembo gikomeye, yagihawe nk’umuntu watanze umusanzu ugaragara mu rwego rw’imari no mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga migari iteza imbere ibikorwaremezo mu Rwanda.

Amb. Gatete, yagihawe mu nama ivuga ku buyobozi n’ibikorwa by’ubugiraneza yateguwe na Forbes ifatanyije n’ikigo cyo mu Bwongereza cya Foreign Investment Network (FIN) gishora imari mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere ndetse kikanatera inkunga imishinga y’iterambere muri Afurika.

Minisitiri Gatete yashimye igihembo yahawe, avuga ko atewe ishema no kuba umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda watanze umusanzu mu rwego rw’imari no mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga iteza imbere ibikorwaremezo byafashije kuzamura ubukungu bw’u Rwanda ku rugero rwa 8% buri mwaka kugeza mu 2019.

Yagize ati “Iki gihembo ni ishimwe ku buyobozi bacu, ku bo dukorana muri guverinoma, abafatanyabikorwa mu guteza imbere ibikorwaremezo ndetse no ku baturage b’u Rwanda muri rusange.”

Yavuze ko u Rwanda rwashyize ingufu mu bikorwa bitandukanye, birimo kubaka imihanda mu bice by’imijyi n’ibyaro bigafasha mu koroshya ingendo n’ubuhahirane hagati y’imijyi n’ibyaro, ndetse u Rwanda rukaba ruri ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu kugira imihanda yujuje ubuziranenge.

Amb Gatete yakomeje avuga kandi ko u Rwanda rwashyize ingufu mu bijyanye no kugeza amashanyarazi ku baturage kandi hari intego y’uko mu 2024 abanyarwanda bose bazaba bafite umuriro w’amashanyarazi.

Yongeyeho ati “ ibikorwaremezo byubatswe mu Rwanda birimo Kigali Convention Center, amahoteli, Kigali Arena, n’ikibuga gishya cya Golf, byateje imbere ubukerarugendo ndetse n’ubukungu bw’igihugu, aho hari indi mishinga iri gushyirwa mu bikorwa nk’ikibuga cy’indege cya Bugesera.

“Ibi byose twabigezeho tubikesheje umuyobozi wacu w’icyerekezo, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.”

Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Amb Claver Gatete yahembwe nk'umwe mu Banyafurika bazanye impinduka
Yahawe igihembo cy'indashyikirwa gitangwa na Forbes

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .