Amb. Antonio Luis yatanze impapuro zo guhagararira Cuba mu Rwanda

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 18 Kanama 2017 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi Antonio Luis Pubillones yashyikirije Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga impapuro zimuhesha guhagararira Cuba mu Rwanda.

Izo mpapuro Amb. Antonio Luis yazishyikirije Umunyamabanga Uhoraho, Nikobisanzwe Claude , kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kanama 2017.

Amb. Antonio Luis yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 29 Werurwe 2016, ari na yo yemeje ko Gregory Biniowsk ahagararira inyungu z’u Rwanda muri Cuba.

Amb. Antonio Luis Pubillones azahagararira Cuba mu Rwanda afite icyicaro i Kampala muri Uganda.

Ambasaderi Antonio Luis Pubillones yatanze impapuro zo guhagararira Cuba mu Rwanda
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga, Claude Nikobisanzwe, niwe wakiriye Amb. Antonio Luis

Amafoto: @RwandaMFA


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza