Amayobera ku itwikwa rya Ineza w’imyaka 10; harakekwa umuryango wamureraga

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 26 Mata 2017 saa 04:13
Yasuwe :
0 0

Umwana witwa Ineza Credo wo mu Karere ka Musanze arasabirwa ubufasha ngo arenganurwe nyuma yo kugirirwa nabi aho abo mu muryango we bashinja ababyeyi abamureraga kumutwika bamuziza ko imirimo bamukoreshaga yabaga yamunaniye.

Uyu mwana yabanaga na nyina gusa aza kumusiga ajya mu mahanga. Yari yaramusize mu muryango utuye i Rubavu mu Murenge wa Nyakiriba mu Kagari ka Kibisizi, wemeye kumurera kubera ubucuti wari ufitanyena nyina kuva mu mezi nk’atanu ashize.

Nk’uko bitangazwa na nyinawabo wa Ineza, Mujawamariya Odette, ibyavugwaga nk’ubucuti bw’imiryango yombi byavuyemo ihohoterwa ryakorewe umwana akaba atazi impamvu yabiteye.

Yavuze ko Ineza akigera muri uyu muryango bahise bamuha inshingano zirenze ubushobozi bwe, batangira kumufata nk’umukozi wo mu rugo, imirimo yamunanira agahanishwa gutwikishwa ibyuma bishyushye no gukubitwa.

Umunsi umwe ngo ubwo Ineza yacanaga imbabura bagasanga yapfuye ubusa(yafashwe ariko nta kintu kiri ku ziko) baramufashe baramuboha bamutwikisha amakanya bacaniriye.

Mujawamariya yagize ati “Ibyo uyu mwana yakorewe ni ihohoterwa. Yicishwaga inzara. Afite ubushye umubiri wose, hamwe ni inkovu zitangiye gukira ahandi haracyari ibisebe bibisi ariko arimo arafata imiti.”

Igiteye impungenge kuri uyu mwana nk’uko Mujawamariya abivuga ni uko ihohoterwa yakorewe ryamubyariye igisa n’ihungabana ku buryo ahora yikanga ubusa, ataka nk’aho hari ugiye kumugirira nabi.

Mu gihe cyose cyari gishize nyina wa Ineza atari kumwe n’umwana we ngo yakundaga kubaza umuryango ucumbikiye umwana, nyir’urugo akamusubiza koresheje ubutumwa bwa whatsapp ko ameze neza ndetse ko yishimiye cyane kuba ari kumwe n’abana be.

Uko ihohoterwa rya Ineza ryamenyekanye

Ubuhamya butangwa buvuga ko uru rugo rwaje gusurwa n’umukobwa wabo washatse, agatungurwa no kubona umwana w’umuhungu ufite ibikomere umubiri wose ndetse akaba yaririrwaga yigunze mu gikoni arira ngo arashaka gutaha iwabo.

Amubajije iwabo aho ari ho Ineza yamuhaye nimero za telefone za nyina wabo ngo amutabarize iki kibazo kimenyekana gutyo.

Mujawamariya we yavuze ko akibonana na Ineza yari yarahindutse ibisebe, atoga, yarishwe n’inzara.

Guhera icyo gihe yahise atangira kumuvuza ari na ko abimenyesha inzego zibishinzwe ngo zibafashe kumurenganura.

Umuryango Ineza yarererwagamo uhakana iby’iri hohoterwa

Uwilingiyimana Pascal, nyir’urugo uyu mwana yarererwagamo, yavuze ko nta hohoterwa yakorewe ndetse atazi ababivuga aho babikura n’icyo baba bagamije.

Yagize ati “ Iby’ihohoterwa nta byo nzi, nta byabaye. Ntabwo Ineza yahohotewe, nibiba na ngombwa muzakomeze mubikurikirane mumenye ukuri. Bariya ni abavandimwe nta kibi umwe yakorera undi. Ni umwana nyina yari agiye mu mahanga ndamufata muzana mu rugo; yaje kugira ikibazo cy’uburwayi na nyina musobanurira uko byagenze."

"Nta rugomo ngira ku buryo hari ikibazo nateza uyu mwana. Nyina ni umuntu twasenganaga muri ADEPR, namubaraga nka mushiki wanjye na we akamfata nka musaza we, abana banjye bakajya iwabo n’uwe akaza iwanjye nta kibi twagirirana.”

Ineza yakuwe mu rugo rwa Uwilingiyimana ku Cyumweru cyashize, ahamaze amezi agera kuri atanu kuva nyina agiye muri Cameroun nk’uko Uwiliyingiyimana abisobanura.

Avuga ko arimo amuvuza ari na ko yitabanza abakurikirana iby’uburenganzira bwa muntu ngo bamufashe gukurikirana abahemukiye uyu mwana ni biba na ngombwa bagezwe mu butabera.

Abo mu muryango wa Ineza bavuga ko ibisebe afite bikomoka ku gutwikwa yakorewe n'abamureraga
Abareraga Ineza bo bavuga ko ibi bisebe yabitewe n'indwara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza