Amayeri mashya ya Uganda yo gutinza iyubahirizwa ry’amasezerano ya Luanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Ugushyingo 2019 saa 07:05
Yasuwe :
0 0

Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo, yanditse itangazo rigenewe abanyamakuru rihakana imikoranire n’Umutwe w’Iterabwoba wa RNC, ryasize benshi mu rujijo ku muhate w’iki gihugu mu iyubahirizwa ry’amasezerano yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola.

Aya masezerano yasinywe tariki 21 Kanama 2019 agamije guhosha umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda, akurikirwa n’inama ya Komisiyo ihuriweho n’impande zombi igamije gushyira mu bikorwa ibikubiye muri ariya masezerano y’imikoranire; ikuriwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, irimo abaminisitiri bashinzwe umutekano n’abakuriye inzego z’ubutasi mu bihugu byombi.

Umwanzuro wa mbere w’inama yabereye i Kigali ureba Abanyarwanda bakomeje kuvugwa ko bafungiwe muri Uganda, abenshi ntibagezwe imbere y’inkiko ahubwo bagakorerwa iyicarubozo, nyuma bakajugunywa ku mipaka y’u Rwanda.

Ugira uti "U Rwanda rwatanze urutonde rw’Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda, maze Repubulika ya Uganda yemera kugenzura ayo makuru hagamijwe ko abari kuri urwo rutonde banyuzwa mu nzira zigenwa z’ubutabera no kurekura abo bizagaragara ko nta bimenyetso bihari cyangwa ibyaha bakurikiranwaho.”

Byari biteganyijwe ko inama ya kabiri ireba aho amasezerano ageze ashyirwa mu bikorwa iba muri uku kwezi ariko yaje gusubikwa, hategerejwe itariki nshya.

Mu gihe hashize iminsi havugwa imikoranire hagati ya Uganda n’Umutwe w’Iterabwoba wa RNC, Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo, yanditse ibaruwa avuga ko igihugu cye nta nama cyakiriye y’amatora y’uyu mutwe.

Ni mu gihe byavuzwe ko muri Uganda haherutse kubera inama y’abayobozi b’uyu mutwe aho hatowe Pasiteri Deo Nyirigira ukuriye Itorero ryitwa Agape nk’Umuhuzabikorwa wa RNC mu cyo bise "Intara ya Uganda."

Muri iyo baruwa, avugamo ko Uganda irajwe ishinga no gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda yasinywe n’ibihugu byombi, anavuga ko igihugu cye cyifuje ko hajyaho komisiyo ihuriweho n’impande zombi yiga ku kibazo.

Ati "Uganda yamaze gutanga igitekerezo kandi itegereje igisubizo cya Guverinoma y’u Rwanda ku ishyirwaho rya Komisiyo ihuriweho yo gukurikirana no gukemura ibibazo.”

Gushyiraho iyi komisiyo nta hantu na hamwe byigeze biteganywa yaba mu masezerano ya Luanda cyangwa se mu nama ya Komisiyo ikuriwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga mu bihugu byombi yabereye i Kigali muri Nzeri.

Ni mu gihe kandi mbere y’uko amasezerano ya Luanda ashyirwaho umukono, komisiyo nk’iyi yari yashyizweho ikaganira n’impande zombi ari nayo yatanze umurongo w’uburyo ibibazo bihagaze uherwaho hakorwa amasezerano yasinywe n’abakuru b’ibihugu.

Uyu muvuno mushya wa Uganda, u Rwanda ruwubona nk’uburyo bushya bwo gutinza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko nta ntambwe iraterwa mu mezi ashize ahubwo ko hari ibimenyetso bigaragaza ugushaka kudindiza ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Ati “Twasinye amasezerano ya Luanda, dusinya itangazo ry’inama yabereye i Kigali, nta hantu havugwa komisiyo yo kugenzura ibibazo. Ikitugenga mbere na mbere ni aya masezerano twashyizeho umukono, icya kabiri ni ukugira ubushake bwo gushyira mu bikorwa ibyo twashyizeho umukono. Ibyo byose ntibigombera komite. ”

Amb. Nduhungirehe yakomeje avuga ko “iyo ufunze abantu ku buryo butemewe n’amategeko ntabwo ukeneye komite ihuriweho kugira ngo umenye ko ubafunze. Uba ubizi ko ubafunze, iyo ufasha imitwe yitwaje intwaro ishaka guhungabanya umutekano wa Leta y’u Rwanda, nta komite ukeneye kugira ngo umenye ko uri kuyifasha. Igisabwa ni uguhagarika ubwo bufasha no gufungura abo bantu naho ibyo bindi ni amayeri yo gutinza ishyirwa mu bikorwa.”

Yavuze ko u Rwanda rutegereje ko inama ya kabiri ihuriweho n’inama zombi iba hakarebwa intambwe imaze guterwa ariko ko ‘icyo nzi ni uko kuva amasezerano ya Luanda yashyirwaho umukono, hashize amezi atatu nta ntambwe igaragara iraterwa mu kuyashyira mu bikorwa’.

Itangazo rya Uganda ryahawe urw’amenyo

Mu itangazo Opondo yageneye itangazamakuru, rigaragaramo amakosa atandukanye byatumye benshi baterera agatima ku ibaruwa Museveni yigeze kwandikira Perezida Kagame yemera ko yabonanye n’abayobozi ba RNC ariko mu buryo bw’impanuka.

Icyo gihe nabwo hari hashize iminsi havugwa imikoranire ya Uganda n’uyu mutwe aho mu binyamakuru byavugwaga ko Museveni yahuye na Mukankusi Charlotte ushinzwe Dipolomasi muri RNC.

Mu ibaruwa ndende IGIHE yabonye, Museveni yandikiye Perezida Kagame amwemerera ko yahuye n’abantu bari mu mutwe utavuga rumwe n’u Rwanda.

Atangira agira ati “Nyakubahwa Perezida Kagame, nguhaye indamukanyo ziturutse ku baturage ba Uganda nanjye ubwanjye. Nkwandikiye kugira ngo nkumenyeshe ko, kera kabaye, bitunguranye nagiranye inama n’Abanyarwanda bemera ko bari mu mutwe wambwiyeho, RNC.”

Itangazo rya Opondo naryo benshi barivuzeho byinshi, ko yaba yaryanditse na we mu buryo butunguranye kuko amatariki avugwamo yose, atandukanye n’ukuri.

Hari nk’aho avuga ko Uganda ishyize imbere "iyubahirizwa ry’amasezerano ya Luanda yasinywe ku wa 23 Nzeri nta ngingimira", mu gihe aya masezerano yasinywe ku wa 21 Kanama 2019.

Byatumye abakoresha urukuta rwa Twitter bamukwena, aho nka Kanangire Christian yagize ati “Biratangaje. Birasa n’aho @OfwonoOpondo aha agaciro gake ndetse atita ku kantu ku kandi mu bikubiye mu masezerano ya Luanda ku buryo yibagiwe itariki yasinyiwe. Ibi bisobanura impamvu kugera ubu Uganda yananiwe kuyashyira mu bikorwa. Ariko se bite by’iri tsinda ryose rishinzwe itumanaho?”

Uwitwa Francine Havugimana we yagize ati “Ngiye gufungura ikompanyi itanga ubwishingizi muri Uganda, ibi biragaragaza neza ko ubushabitsi bwanjye buzunguka vuba. Niteze Guverinoma nk’umukiliya wanjye wa mbere, izi “mpanuka” za hato na hato zikeneye ubwishingizi.”

Yakomeje yibaza ati “Biratangaje, iyi nyandiko yaba yanditswe mu buryo bw’impanuka nk’ibisanzwe?”

Godfrey Ruremesha we yagize ati “Akwiye kuba Nyumbakumi. Iriya baruwa yanditswe ku bw’impanuka, rwose mumubabarire.”

Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo, yahakanye ko RNC ikorera muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza