00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amatora y’inzego z’ibanze yakomereje ku tugari, abatowe biha umukoro

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 30 Ukwakira 2021 saa 05:36
Yasuwe :
0 0

Amatora y’inzego z’ibanze yakomeje hatorwa komite zihagarariye ibyiciro bitandukanye ku rwego rw’utugari hirya no hino mu gihugu, abatowe biha umukoro mushya wo guharanira kuzamura iterambere n’imibereho myiza.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Ukwakira 2021 nibwo amatora y’inzego z’ibanze yatangiye mu buryo bwihariye kuko abaturage batoreye mu masibo. Buri sibo yatoraga abakandida batatu bo kuzayihagararira mu matora mu rwego rwo guhitamo komite nyobozi y’umudugudu.

Nyuma y’icyumweru kimwe, gusa abatowe bahuriye ku Mudugudu mu rwego gutora abagomba kuyobora Umudugudu, ku wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira nibwo ku rwego rw’Umudugudu hatowe abayobozi bahagarariye abandi mu byiciro bitandukanye birimo Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Inama y’Igihugu y’Abagore n’Inama y’Abafite Ubumuga.

Kuri iyi nshuro hari hagezweho ko abatowe mu Midugudu bahurira ku biro by’itora ku rwego rw’Akagari bakitoramo abagomba guhagararira abandi, muri izo nzego zitandukanye.

Abatorewe guhagararira abandi baganiriye na IGIHE bavuze ko bihaye umukoro bagomba w’ibyo bagomba kuzibandaho muri manda zabo ndetse no kuzafasha ababagiriye icyizere.

Mukeshimana Samuel, watorewe guhararira urubyiruko ku rwego rw’Akagari ka Rugenge mu Murenge wa Muhima ho mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko ibyo ashyize imbere ari ugushishikariza urubyiruko gukora no kurwanya ibiyobyabwenge cyane ko bikomeje kubata urubyiruko rwinshi.

Yagize ati “Intego ya mbere tuzafatanya na bagenzi banjye kurwanya ibiyobyabwenge kuko akenshi ni cyo kintu usanga mu rubyiruko bibandaho cyane. Urasanga nk’urubyiruko tujya mu biyobyabwenge n’ibintu bidahesha igihugu cyacu agaciro. Dukurikije aho iguhugu kigeze no kugira twubake u Rwanda rw’ejo turi guhera mu rubyiruko dushishikariza abato kwitabira amashuri n’abakuru tubashishikariza kwirinda ibiyobyabwenge.”

Uwanyirigira Esperance watorewe guhagarara abagore muri aka Kagari yavuze ko muri manda ye azibanda cyane ku kuzamura imibereho n’iterambere ry’umugore ndetse no kurwanya burundu ihohoterwa rikorerwa abana.

Ati “Abo tuzafatanya barahari, iyo uvuze umugore uba uvuze umuryango, kimwe mu byo duharanira kuzageraho ni ukubungabunga ubuzima bwa wa wundi ugikandamijwe cyangwa n’uwataye icyizere cyo kubaho. Ibyo tuzakora byose ntituzirengagiza ko umugore yabonetse yarabaye umukobwa, birumvikana ko tuzita cyane ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abakobwa.”

Yakomeje agira ati “Intego nyamukuru ni ukunoza no gushyira mu bikorwa ibyo twari twaratangiye, birimo gushishikariza abagore gutinyuka, kwishyira hamwe, umugore akumva ko agomba gutinyuka akaba yakora n’imishinga iciriritse na we agateza umuryango we imbere. Nifuza gufata umwanya wanjye kugira ngo ngere kuri wa mugore utarasobanukirwa n’uburenganzira yahawe kandi dufite amahirwe duhabwa n’igihugu binyuze mu mishanga iteza imbere abagore.”

Yavuze ko kugeza ubu umugore akwiye kwibonamo ubushobozi aho guhora ateze amaboko umugabo we ahubwo agaharanira icyamuteza imbere. Yagaragaje ko icy’ingenzi ari ukwigisha umugore kuko ari mutima w’urugo kandi ngo “kwigisha umugore ni ukwigisha igihugu kuko turagihekeye”.

Ku rundi ruhande ariko abatorewe kujya mu nama Njyanama na bo bahize gufatanya n’abandi gukomeza kuba umusingi w’iterambere cyo kimwe n’abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ko bazibanda mu kubakorera ubuvugizi bakitabwaho mu miryango ndetse no kongera kwibutsa abantu uburenganzira bw’abafite ubumuga by’umwihariko abana.

Inzego zatowe kuri uyu munsi ni abagize Inama y’Igihugu y’Abagore, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga ku rwego rw’Utugari.

Hatowe kandi abajyanama mu byiciro byihariye, abagore 30% bajya muri Njyanama y’Akagari, Biro y’Inama Njyanama y’Akagari n’umujyanama uhagarariye Akagari muri Njyanama y’Umurenge.

Muri iki cyiciro amatora atabashije gukorwa kuri uyu wa Gatandatu bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo izishingiye ku myizerere biteganyijwe ko azakomerezaho no ku Cyumweru tariki ya 31 Ukwakira 2021.

Abatora bakomeje gusabwa kubikorana ubushishozi
Abaturage bavuga ko amatora ari kunyura mu mucyo kuko bari kubikora mu ibanga
Hirya no mu Mujyi wa Kigali bari biteguye umunsi w'amatora nk'abakeje ibirori
Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora Prof. Kalisa Mbanda yakurikiraniye amatora mu Karere ka Gicumbi
Abagore bo mu Karere ka Nyamagabe bari babyambariye
Abatowe bahagarariye ubumuga hirya no hino bijeje ko bazakorera ubuvugizi abakiri bato bafite ubumuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .