00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amatora y’inzego z’ibanze yakomereje ku rwego rw’umurenge (Amafoto)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 6 Ugushyingo 2021 saa 07:28
Yasuwe :
0 0

Iminsi 22 irashize amatora y’inzego z’ibanze atangiye mu buryo bwihariye bigendanye n’igihe isi irimo aho ihanganye n’icyorezo cya Covid-19. Aya matora yagiye akorwa mu buryo bwihariye uhereye ku rwego rw’isibo.

Kuri iyi nshuro amatora yakomereje ku rwego rw’umurenge, hatorwa abagize inama njyanama ku rwego rw’umurenge, komite nyobozi z’inama z’igihugu zitandukanye.

Muri aya matora niho hava abazahagararira imirenge mu matora azabera ku turere kugira ngo hatorwe inama njyanama z’uturere.

Amatora yari yitabiriwe na komite zatowe ku rwego rw’utugari kuko buri kagari kagira umuntu umwe ugahagarariye mu Nama Njyanama y’Umurenge, uhagarariye amadini n’amatorero, uhagarariye ibigo by’amashuri abanza, uhagarariye ibigo by’amashuri yisumbuye, uhagarariye abafite ubumuga, urubyiruko ndetse na 30% by’abagore.

Abatorewe guhagararira inzego zinyuranye ku rwego rw’umurenge bagaragaje ko bazakomeza kwitwara neza no gushimangira ubushake bugamije guharanira iterambere ry’abanyarwanda.

Pererezida w’Inama Njyanama y’Umurenge watowe mu Murenge wa Muhima, Dusabimana Camille, yasabye bagenzi be ubufatanye mu bikorwa bigamije guteza imbere umurenge wa Muhima no guharanira ishema ryawo binyuze mu gutanga ibitekerezo byubaka no gufata imyanzuro igamije iterambere rusange.

Yavuze ko kugira ngo ibyo bifuza bigerweho hazibandwa ku guteza imbere ibyagezweho muri rusange no gufata ibyemezo bigamije gutuma Muhima ihangana.

Yagaragarije bagenzi be ko ubufatanye bw’inzego zose nk’uko batowe guhagararira abandi mu tugari tunyuranye ari ryo banga kandi buri wese agaharanira ko ibyemezo bifatirwa mu nama njyanama biba binyuze mu mucyo bagamije kwirinda gutatira indahiro barahiriye.

Ku rwego rw’uturere amatora azakomeza tariki ya 9 Ugushyingo 2021, hatorwa Komite Nyobozi z’Inama Njyanama z’Igihugu ku rwego rwihariye mu gihe ay’abajyanama b’uturere azaba kuri 13 Ugushyingo uyu mwaka.

Abahagariye Utugari bari bitabiriye iki gikorwa cy'amatora ku rwego rw'umurenge
Hirya no hino ibyumba byabereyemo amatora byari byarimbishijwe
Ibikorwa byo kurahira ni byo byabimburiye amatora ya komite z'Inama Njyanama
Urubyiruko rwatoye abaruhagarariye ku rwego rw'Umurenge
Biro y'Inama Njyanama y'Umurenge wa Muhima irangajwe imbere na Dusabimana Camille (ibumoso)
Abatowe mu byiciro bitandukanye bahize kwitwara neza
Abatowe kujya mu Nama Njyanama y'Umurenge barahiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .