Amatora: Urubyiruko n’abagore bazindutse bashaka abazabahagararira mu Nteko

Yanditswe na Mathias Hitimana, Mukaneza M.Ange
Kuya 4 Nzeri 2018 saa 02:01
Yasuwe :
0 0

Ku munsi wa Gatatu w’ibikorwa by’amatora y’Abadepite, ibyiciro byihariye byazindukiye mu gutora abazabihagararira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Kuri uyu wa 4 Nzeri, ibyiciro byihariye byatoye ni icy’urubyiruko n’abagore.

Abagore bo mu Ntara y’Amajyepfo, Uburasirazuba n’Uburengerazuba bahagararirwa n’abadepite batandatu buri ntara. Amajyaruguru ahagararirwa n’Abadepite bane naho Umujyi wa Kigali ugahagararirwa na babiri.

Muri iki cyiciro mu Mujyi wa Kigali hiyamamaje abakandida 16. Mu Murenge wa Kimisagara, abagize inteko itora batangiye mu gitondo kare bashaka abagore bazafata imyanya ingana na 30% igenwa n’Itegeko Nshinga.

Aya matora ari kubera ku rwego rw’utugali.

Ku rundi ruhande, Komite z’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu turere twose no ku rwego rw’igihugu ziri gutorera ku Biro bya Komisiyo y’Amatora. Abagize inteko itora bose hamwe ni 265.

Abahagarariye amatora barahiye 11: 20, ibikorwa bihita bitangira aho bigomba kuza kurangira saa cyenda ibarura rigatangira.

Uko itorwa riri gukorwa ni uko hari kugenda hahamagarwa Akarere ku kandi, bose bagatora mu mutuzo, buri wese atera igikumwe imbere y’izina ry’umwe mu bakandida 26 bahatanye.

Nyuma yo gutora, amajwi yose araza kubarurwa, hahite hamenyekana babiri batsinze.

Umuhuzabikorwa wungirije w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Umutoni Beatrice, yatangarije IGIHE ko yishimiye uburyo amatora ateguye.

Ati “Ikigaragara amatora yateguwe neza. Tugendeye ku buryo biri kwihuta, twishimiye ko tutaza kumara umwanya tudasoje amatora.”

Yakomeje avuga ko abakandida bose babazi neza, n’imigabo n’imigambi yabo ku buryo byoroshye guhitamo uzabahagararira neza.

Ibyiciro byihariye biri mu matora mu gihe amajwi y’agateganyo yavuye mu itora rusange yerekanye ko Umuryango FPR Inkotanyi uzagira ubwiganze bw’imyanya mu Nteko.

Ibikorwa by'amatora y'urubyiruko biri kugenda mu mutuzo nta muvundo
Ibyishimo byari byose ku bari bamaze gutora abazabahagararira
Abagore bazindukiye ku mirongo ku biro by'utugari bagiye gutora abazabagararira mu Nteko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza