Amatora 2017: Ibyo Abanyarwanda bakwitondera bishobora gutuma batora impfabusa

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 3 Kanama 2017 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Harabura amasaha abarirwa ku ntoki ngo abanyarwanda b’imbere mu gihugu batangire gutora Perezida wa Repubulika uzabayobora mu myaka irindwi iri imbere, hagati y’abakandida Mpayimana Philippe, Dr.Habineza Frank na Kagame Paul.

Amatora ya Perezida wa Repubulika akorwa mu buryo butaziguye kandi mu ibanga hakoreshejwe urupapuro rw’itora. Utora atera igikumwe cyangwa akavivura mu kazu kabugenewe gakurikira akarimo ifoto y’umukandida ahaye ijwi.

Niyo mpamvu buri munyarwanda asabwa kwita ku buryo bwo gutorera ku rupapuro rw’itora nyirizina no kuruzinga kugira ngo ijwi rye ritaba impfabusa.

Uburyo bwo gutora

Amabwiriza ya Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) agenga itora rya Perezida wa Repubulika mu 2017, asobanura ko urupapuro rw’itora rukoreshwa mu itora rya Perezida wa Repubulika ari ururiho urutonde rw’amazina y’abakandida bemejwe, bakurikiranye hakurikijwe uko kandidatire zakiriwe.

Uru rupapuro rufite utuzu tune; akazu ka mbere karimo amazina y’umukandida, aka kabiri karimo ikirango cy’umutwe wa politiki cyangwa umukandida wigenga, aka gatatu karimo ifoto y’umukandida naho aka kane ni agaterwamo igikumwe cyangwa kakavivurwamo mu gihe cy’itora.

Bisobanuye ko hakurikijwe uko kandidatire zakiriwe na Komisiyo y’amatora, umukandida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, Habineza Frank ariwe ubanza, agakurikirwa na Mpayimana Philippe wigenga, hagaheruka Kagame Paul w’ishyaka FPR-Inkotanyi.

Kuzinga urupapuro rw’itora

Uburyo bwo kuzinga urupapuro rw’itora ni ikintu cy’ingenzi mu matora ya Perezida wa Repubulika kuko bikozwe nabi bituma ruba impfabusa.

Amabwiriza ya NEC avuga ko umuseseri ushinzwe gutanga impapuro z’itora agomba kwereka buri muntu ugiye gutora uburyo azinga urupapuro rw’itora, ariko akarumuha rurambuye.

Aya mabwiriza agira ati “Utora amaze gutera igikumwe kiriho wino cyangwa kuvivura mu kazu kabugenewe, igihe akiri mu bwihugiko azinga ubwa mbere urupapuro yatoreyeho mu buhagarike akongera akaruzinga ubwa kabiri mu butambike, kugira ngo abone uko arushyira mu gasanduku k’itora.”

Akomeza avuga ko utora yirinda ko wino yashyize ku gikumwe yanduza urupapuro yatoreyeho kuko bishobora gutuma ruba impfabusa.

Ni ryari urupapuro rubarwa nk’impfabusa?

Urupapuro rw’itora ruba impfabusa iyo rudahuje n’ibiteganywa n’itegeko cyangwa amabwiriza ya komisiyo y’amatora agenga amatora, ruriho ibimenyetso binyuranye n’ibyateganyijwe gukoreshwa, rutagaragaza bihagije umukandida watowe cyangwa uwatowe akaba yimenyekanishije kuri urwo rupapuro.

Ni urupapuro kandi rwashyizwe mu gasanduku ariko rutatoreweho, rwanditseho ibindi bintu, rwatoreweho umukandida wakuyemo kandidatire ye cyangwa wahagaritswe. Rubarwa nk’impfabusa kandi iyo ikimenyetso gikoreshwa mu itora kiri hagati y’abakandida babiri.

Komisiyo y’amatora yatangaje ko Abanyarwanda bari kuri lisiti y’itora bangana na 6897076. Ivuga ko yacapishije impapuro zose z’itora miliyoni zirindwi, zitwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 160.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza